RFL
Kigali

The Pink yashyize hanze indirimbo ya Hiphop yakoranye na Gaby Kamanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2017 19:06
1


Umuraperikazi The Pink yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Gaby Irene Kamanzi. Ni indirimbo bise ‘Ikiganza cy’Uwiteka’ ikaba yageze hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017. The Pink ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi micye abatijwe mu mazi menshi.



The Pink yahoze akora indirimbo zisanzwe ndetse hari n’izo yakoranye n’abaraperi bakomeye mu muziki wa Secular. Nyuma yaho yaje gufata umwanzuro wo gukizwa atangira kuririmbira Imana. Kuri ubu The Pink abarizwa mu itorero rya Restoration church ry’i Masoro ari naryo yabatirijwemo muri uku kwezi kwa Mata 2017.

The Pink yatangarije Inyarwanda.com ko bayikoze bifuza kuvuga ku gukomera n’imbaraga z’Uwiteka. Yagize ati “Indirimbo ‘Ikiganza cy’Uwiteka ni igitekerezo cya Issa Karinijabo, twafatanyije kuyandika, nifuza ko Gaby yamfasha aranyemerera. Twifuzaga kuvuga ku gukomera n’imbaraga z’Uwiteka ko ashobora byose ko ntaho atakura umuntu kandi ko aho ashyize umuntu ariho heza”.

Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda no mu karere, si ubwa mbere yumvikanye mu ndirimbo ya Hiphop kuko amaze gukorana n’abaraperi bo muri Gospel batandukanye aho twavuga Bright Karyango na Bright Patrick.

UMVA HANO 'IKIGANZA CY'UWITEKA' YA THE PINK FT GABY KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudine6 years ago
    nice one!!!.IMANA ikomeze kumwagura mu bitekerezo@the pink.thx





Inyarwanda BACKGROUND