RFL
Kigali

THE PINK yasohoye indirimbo nshya 'Intwaro z'Imana' yakozwe n'umu Dj ukomeye muri Mozambique-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2018 16:20
0


The Pink ukora injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya 'Intwaro z'Imana' irimo ubutumwa bwibutsa abakristo uko bahangana n'ibitero bya satani. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Dj Asnepas uzwi cyane muri Mozambique mu njyana ya Hiphop.



Ni indirimbo ifite iminota 2 n'amasegonda 47. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, The Pink yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya mu rwego rwo kwibutsa abakristo icyo basabwa gukora kugira ngo babashe guhangana na satani. Yagize ati: "Intwaro z'Imana ni indirimbo nanditse ngendeye kuri Bibiliya mu ba Efeso 6,10-18. Ni ukwibukiranya nk'abakristo icyo bitugomba ngo tubashe guhangana n'ibitero bya satani. Nk'uko ijambo ry'Imana ritubwira, abo turwana nabo ntibambaye umubiri nta n'amaraso bafite...bivuze ko duhangana n'isi y'umwuka."

UMVA HANO 'INTWARO Z'IMANA' INDIRIMBO NSHYA YA THE PINK

Yunzemo ati:"Nibutsaga benedata ko Bibiliya idukopeza uburyo ki twahagarara mu murimo w'Imana dufite ukwemera, ukuri, ubutumwa bw'amahoro, ijambo ry'Imana n'agakiza." Avuga ku wakoze iyi ndirimbo ye nshya, The Pink yagize ati: "Yakozwe n'umu Dj uzwi muri Mozambique mu njyana ya Hiphop, yitwa Dj Asnepas." The Pink yavuze ibyo ateganya gukora mu muziki we, ati: "Nkuko nabivuze ndashaka kuzuza Album izaba ifite n'amashusho, bityo iyi ndirimbo ndateganya kuyikorera amashusho ari nako nkomeza gukora muri studio aho nzakurikizaho iyitwa 'Ntuma'." 

UMVA HANO 'INTWARO Z'IMANA' INDIRIMBO NSHYA YA THE PINK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND