RFL
Kigali

VIDEO: Amateka ya PATIENT kuva mu bwana bwe kugeza ubu, uko yabaye umusilamu n'inzozi yari afite muri ruhago

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/03/2018 18:42
3


Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse agiye gukora igitaramo gikomeye cya Pasika yatumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amateka ya Patient kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi.



Patient Bizimana ni umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Ndanyuzwe, Amagambo yanjye n'izindi. Ni umuhanzi umaze imyaka 10 mu muziki wa Gospel, umuziki yatangiriye i Rubavu akaza kuwukomereza i Kigali. Amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda Tv, Patient Bizimana yadutangarije amateka ye kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi. Yatangiye avuga ko ari ingaragu igishakisha, akaba asengera muri Evangelical Restoratiom church i Masoro. Ni umusore wize icungamari muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA

Patient Bizimana yabonye izuba tariki 1 Gashyantare, avukira mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w'abana 10, abakobwa batanu n'abahungu batanu, we ni umwana wa 7. Abahungu bavukana, hasigaye batatu gusa. Ku myaka ye 10 kumanura hasi, Patient Bizimana avuga ko yakinnye biye ndetse ngo yakundaga muzika, gusa agakunda cyane gukina umupira w'amaguru. Aragira ati: "Njyewe nakinnye biye, nakinnye umupira cyane, ikintu nakundaga cyane ni umupira, nakundaga na muzika. Ni ibintu bitatu, ni muzika, gukina umupira no gukina biye."

Ku myaka ye 12 ni bwo yatangiye gusengera muri Restoration church, gusa ababyeyi be kugeza n'uyu munsi ni abakristo Gatorika. Patient Bizimana ntabwo yize amashuri y'incuke. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Umubano, ayisumbuye ayigira muri Saint Fidele (Ikigo cya ULK), kaminuza ayiga muri ULK. Segonderi ngo yayize ku bigo bitatu kubera kwirukanwa. Abajijwe impamvu yize ku bigo bitatu yagize ati: "Hari aho banyirukanye hamwe, icya mbere naziraga guhata ibirayi (yangaga guhata ibirayi) no gutoroka isomo runaka cyane cyane Imibare, Chimie,..."

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana yiyemeje kuzajya akora igitaramo cya Pasika buri mwaka

Patient Bizimana yigeze akubagana mu bwana bwe?

Asubiza iki kibazo, Patient Bizimana yagize ati: "Njyewe urebye sinakubaganye cyane, gusa muri Primaire nigeze gusibira mu ishuri kubera gukunda umupira w'amaguru. Nasibiye mu wa kane birambabaza cyane ndatsindwa, igihembwe cya gatatu ni bwo naje kumenya ko ibintu bikomeye, ndabihagarika, ndiga cyane ndatsinda ariko kubera ko nari naratsinzwe igihembwe cya mbere n'icya kabiri, biba ngombwa ko nsibira banga ko nimuka. Nkimara gusibira, mu wa gatanu nabaye uwa kabiri, naratsindaga cyane (n'imibare ngo yageze aho arayitsinda), ni wo mwanya wanshimishije. Nta na rimwe nigeze mba uwa nyuma, oya kabisa."

Inzozi Patient Bizimana yari afite akiri umwana muto

Aragira ati: "Kera nari mfite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye w'umupira (ruhago), ni cyo kintu nakundaga, ikindi ni ukuba umuririmbyi ukomeye." Patient Bizimana avuga ko kera yafanaga cyane Kiyovu Sports. Abajijwe impamvu abona yabiteye kugira ngo ntabashe kugera ku nzozi ze zo kuba umukinnyi ukomeye, yagize ati:"Ubundi urumva hari igihe bigera ahantu bikisobanura. (...) nageze mu rusengero, ndakizwa, mbona piano, mbona uburyo abantu bari gucuranga, numva ngeze ahantu heza cyane, iby'umupira mba ndabisezereye, nkajya mva ku ishuri nkaruhukira ku rusengero kugira ngo nibura nsange hari umuntu wavuye kuri piano nyijyeho."

Mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa 11 ni bwo Patient Bizimana yakiriye agakiza yiyegurira Yesu. Mbere y'aho ariko ngo yabanje kubaho umusilamu nk'ukwezi kumwe. Yagize ati: "Nabaye we (umusilamu) nk'ukwezi kumwe kubera ikigare twagiraga. Urumva twari dufite itsinda muri karitsiye, rimwe nkajya mbona bambaye amakanzu nkabona ari ibintu byiza." Patient Bizimana avuga ko icyo gihe yari afite nk'imyaka 10 cyangwa 11. Yakomeje avuga ko icyo gihe ngo bamwise Ally, gusa ngo ntabwo n'uyu munsi azi icyo iryo zina risobanura. Yagize ati:"Ariko ntumbaze, sinzi n'icyo bisobanura."

Patient Bizimana mu muziki wa Gospel

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Patient Bizimana yasohoye indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ye bwite yahereyeho yitwa 'Andyohera'. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Patient Bizimana yageze muri Kigali ahakomeza umuziki ari nako awufatanya n'ishuri. Twamubajije icyamuteye kuza gukorera umuziki muri Kigali, asubiza muri aya magambo: "No, Rubavu, impamvu ntakomeje kuhakorera umuziki, ni uko kubera kuntumira cyane i Kigali byatezaga ibibazo, bikandushya icyo gihe nigaga ULK, ugasanga birangoye guhora mu nzira mfite ikizamini mu gitondo,..Kigali ni ho naje gukomereza umuziki, ariko Rubavu nk'ahanyu navomeye, nk'isoko yanjye ya muzika, hari igihe njya kuharirimba, mu by'ukuri sinahataye"

Ni nde muhanzi w'icyitegererezo kuri Patient Bizimana?

Kuba Patient Bizimana ari umuhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, Inyarwanda twagize amatsiko yo kumenya umuhanzi afatiraho icyitegererezo hano mu Rwanda. Yatangiye avuga ko umuhanzi yakuze afatiraho icyitegererezo ari Aime Uwimana ndetse kugeza n'uyu munsi, ngo aracyari Aime Uwimana.

Image result for Aime Uwimana amakuru inyarwanda

Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop' ni we muhanzi w'icyitegererezo kuri Patient

Ni izihe mbogamizi Patient Bizimana yahuye nazo mu muziki?

Nk'umuhanzi umaze kugera ku rwego rushimishije, uko bimeze kose hari imbagamizi aba yarahuye narwo mu rugendo rwe rwa muzika. Ibi ni nako bimeze kuri Patient Bizimana mu myaka 10 amaze mu muziki. Imbogamizi yahuye nazo mu muziki ngo ni ugutekereza igihe cy'Imana. Yagize ati: "Hari igihe ibintu bikubana byinshi ukumva uri kurota ibintu bikomeye,...ariko Imana ikakunyuza mu masomo atandukanye. Imbogamizi ya kabiri ni ukwakira ikintu navuga Imana imbwiye gukora, hari igihe ikuganiriza ikintu gikomeye."

Ni ibihe bintu Patient Bizimana yungukiye mu muziki ?

Mu myaka 10 Patient Bizimana amaze mu muziki, yavuze ko amaze gusaruramo ibintu byinshi cyane. Icya mbere avuga ko umuziki wamuhuje n'abantu benshi, ubu akaba afite umuryango mugari ku isi hose. Akomeza avuga ko umuziki ari wo wamwishyuriye amashuri ye kuva mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye kugeza kaminuza. Patient Bizimana ati:

Hari byinshi, muzika yangejejeho, icya mbere yampuje n'abantu benshi, mfite umuryango mugari ku isi hose,...yampaye inshuti, abantu babana nanjye mu buzima butandukanye. Kwiga amashuri, kuko nafashe icyemezo cyo kutagora ababyeyi, nabiretse niga mu wa gatatu w'ayisumbuye, muzika iranyishyurira. Kugeza uyu munsi ni muzika nkora gusa. Impamvu ntashatse akazi si uko ibyo nigiye ntashobora kubikoresha ahandi hantu ariko mbikoresha mu muziki wanjye.

Abakozi b'Imana ubwo basabiraga umugisha Patient Bizimana

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda ko akora muzika agamije gutanga ubuzima ku bantu benshi. Ati: "Muzika yanjye icyo yibandaho ni ugutanga ubuzima ku bantu benshi."Mu mwaka wa 2017 Patient Bizimana yakoreye i Burayi ingendo z'ivugabutumwa azenguruka bihugu bitandukanye by'i Burayi benshi barahembuka. Abinyujije mu gitaramo ngarukamwaka yise 'Easter Celebration concert', Patient Bizimana amaze gukora ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, ibitaramo byagiye byitabirwa cyane, abantu bamwe bagasubirayo babuze aho bahagarara. Kuri ubu igitaramo gitegerejwe na benshi ni cyo yatumiyemo icyamamare Sinach. 

Patient Bizimana atumiye Sinach nyuma y'abandi bahanzi bakomeye amaze gutumira mu Rwanda aho twavugamo Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo na Marion Shako wo muri Kenya waje mu Rwanda muri Easter Celebration concert yabaye umwaka ushize ikabera muri Kigali Convention Centre. Twabibutsa ko igitaramo cya Pasika yatumiyemo icyamamare Sinach kizaba tariki 1 Mata 2018 kikazabera muri Parikingi za Stade Amahoro. Usibye Sinach, muri iki gitaramo Patient Bizimana azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel ari bo Israel Mbonyi na Aime Uwimana bakunze kwita Bishop. 

Patient Bizimana

Patient Bizimana mu bihe byashize

Patient Bizimana mu myaka 6 ishize, hano yari kumwe na bagenzi be b'abahanzi

Patient Bizimana ubwo yari i Burayi muri 2017

Patient Bizimana azwiho guhimbaza Imana yirekuye

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Pastor Solly yahanuriye Patient Bizimana ko azagera kure mu muziki

Patient Bizimana hamwe na Apotre Masasu umubyeyi we mu buryo bw'umwuka

patient bizimana

Patient Bizimana arashima Imana ikomeje kumushoboza

Patient Bizimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach

Image result for Sinach artist news

Sinach utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy6 years ago
    biranshimishije kuba uno murezi nta comment nti MWe urabona ni gihe ino nkuru imaze hano Patient nanga uburyo wipfisha kuri micro ntago bikubera pe hamwe na mbonye muraga puuuuuu
  • Eric6 years ago
    Ese ibibintu byo muri media zo mu Rwanda hose bahisha imyaka yumuntu nukubera iki nkuyu ko ari umusore arayihishira iki? Hari aho nabonye nubundi banditse bahisha iya evlyne umwe ukora kuri tv Rwanda ko ari umudame ntawe uzaza kumuterera bundi kuki batayivuga ntabunyamwuga burimo namba
  • kef zone6 years ago
    story yawe iranyishe kabisa





Inyarwanda BACKGROUND