RFL
Kigali

The Blessing Family yahereye kuri ‘Turakwemera’ ya Jehovah Jireh muri gahunda nshya yo kwibyina indirimbo zikunzwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2017 19:26
5


Itsinda The Blessing Family rigizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye biyemeje guhimbaza Imana bakoresheje ingingo Imana yabahaye, batangiye gahunda nshya yo kubyina indirimbo za Gospel zikunzwe mu Rwanda.



Ku ikubitiro aba basore n’inkumi bagize The Blessing Family bahereye ku ndirimbo ‘Turakwemera’ ya Jehovah Jireh ya CEP ULK,babyina muri iyi ndirimbo bakoreresheje ibimenyetso (Drama),ibintu ubona bibereye ijisho ndetse bigatuma indirimbo irushaho kuryoha. Octave Semayange umuyobozi wa The Blessing Family yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bari kubyina indirimbo zaririmbwe n’abandi ari uko hari benshi bajyaga babategereza kubareba gusa mu bitaramo n'ibiterane, bikarangirara ho, akaba ari yo mpamvu The Blessing yihaye intego ko buri kwezi bazajya babyina nibura indirimbo imwe kugira ngo abantu aho bari hose, babashe kumva no kureba ya ndirimbo igihe icyo ari cyo cyose. 

Image result for Itsinda The Blessing Family inyarwanda

The Blessing Family ivuga ko buri kwezi izajya ishyira hanze indirimbo banyinnyemo

Octave Semayange yakomeje avuga ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze bacecetse dore ko baheruka kumvikana mu gitaramo baheruka gukora cyabereye New Life Bible church umwaka ushize, ubu ngo bazanye gahunda nshya yo kuba hafi y’abakunzi babo ndetse ngo bazayikomeza.Abajijwe niba indirimbo babyina baba basabye uburenganzira nyirayo, yavuze ko gukora 'cover' ari ibintu bikorwa n'ahandi ndetse bikaba byemewe ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati:“Ibikorwa nk’ibi ni ibintu bizahoraho, ndumva ari twe ba mbere babikoze b’ababyinnyi mu Rwanda, si twebwe twenyine no hanze ku rwego mpuzamahanga barabikora”. 

Image result for Jehovah Jireh choir amakuru inyarwanda

Jehovah Jireh choir yaririmbye 'Turakwemera'

UMVA HANO OCTAVE ATANGAZA GAHUNDA NSHYA YA THE BLESSING FAMILY

REBA HANO UKO THE BLESSING FAMILY YABYINNYE INDIRIMBO 'TURAKWEMERA' YA JEHOVAH JIREH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clude6 years ago
    Icyombonye cyo nuko abantu bakomeje gukabya ubuyobe ,nonese mumbwire iyi mibyinire uvuziki? Ndabona baba ababyinyi bahandi hantu hatari murusengero cg kubyina indirimbo zaririmbiwe Imana, mbashije kumirwa gusa, ubu kandi disi barishuka NGO nabo nabakozi Bi Imana? Ariko ABANTU bazageza ryali guhera murungabangabo, niba ari Imana ,mwayikoreye cyangwa niba ari na #bayali mukamukorera ,ariko mukareka kuba akazuyazi mubivanga,
  • Patrick6 years ago
    Claude!ntugace imanza.
  • Patrick6 years ago
    Claude!uravuga nk'umuntu uca imanza wowe urinde ucira abantu imanza.the blessing Imana ibahe umugisha kandi iyo gahunda mwatangiye Imana ibashoboze ubwo butumwa muri gutanga bugere hose.kuba mwarahisemo kuramya Imana mukoresheje imibiri yanyu mw'umviye umwuka Wera naho abo babaca intege mubihorere.ndabakunda
  • Ntamanza ndi guca6 years ago
    Ariko nimwumve amagambo meza arimuriyindirimbo, muyagereranye niyo mibyinire. Wagirango niyabababyinnyi bifashwishwa muri za Guma Guma. Uziko injyana barikuyibyinamo is over powering the song. Egoko Mwuka wera iracyafite akazi gakomeye ko kudusobanurira itandukaniro hagati yibyisi Ni byijuru. Ntimunyumve nabi, naho ubundi iriya Ni sport barigukora sukubyinira Imana. Murakoze.
  • nishimwe Liliane6 years ago
    Claude ibyo uvuze ni ukuri, ibyisi bibe ibyayo ni by'Imana bibe ibyayo.





Inyarwanda BACKGROUND