Itsinda The Blessing Family rigizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye biyemeje guhimbaza Imana bakoresheje ingingo Imana yabahaye, batangiye gahunda nshya yo kubyina indirimbo za Gospel zikunzwe mu Rwanda.
Ku ikubitiro aba basore n’inkumi bagize The Blessing Family bahereye ku ndirimbo ‘Turakwemera’ ya Jehovah Jireh ya CEP ULK,babyina muri iyi ndirimbo bakoreresheje ibimenyetso (Drama),ibintu ubona bibereye ijisho ndetse bigatuma indirimbo irushaho kuryoha. Octave Semayange umuyobozi wa The Blessing Family yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu bari kubyina indirimbo zaririmbwe n’abandi ari uko hari benshi bajyaga babategereza kubareba gusa mu bitaramo n'ibiterane, bikarangirara ho, akaba ari yo mpamvu The Blessing yihaye intego ko buri kwezi bazajya babyina nibura indirimbo imwe kugira ngo abantu aho bari hose, babashe kumva no kureba ya ndirimbo igihe icyo ari cyo cyose.
The Blessing Family ivuga ko buri kwezi izajya ishyira hanze indirimbo banyinnyemo
Octave Semayange yakomeje avuga ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze bacecetse dore ko baheruka kumvikana mu gitaramo baheruka gukora cyabereye New Life Bible church umwaka ushize, ubu ngo bazanye gahunda nshya yo kuba hafi y’abakunzi babo ndetse ngo bazayikomeza.Abajijwe niba indirimbo babyina baba basabye uburenganzira nyirayo, yavuze ko gukora 'cover' ari ibintu bikorwa n'ahandi ndetse bikaba byemewe ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati:“Ibikorwa nk’ibi ni ibintu bizahoraho, ndumva ari twe ba mbere babikoze b’ababyinnyi mu Rwanda, si twebwe twenyine no hanze ku rwego mpuzamahanga barabikora”.
Jehovah Jireh choir yaririmbye 'Turakwemera'
UMVA HANO OCTAVE ATANGAZA GAHUNDA NSHYA YA THE BLESSING FAMILY
REBA HANO UKO THE BLESSING FAMILY YABYINNYE INDIRIMBO 'TURAKWEMERA' YA JEHOVAH JIREH
TANGA IGITECYEREZO