Itsinda The Blessing Family ryakoze igitaramo kidasanzwe cyo kuramya no guhimbaza Imana kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016 kuri New Life Bibl Church i Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
‘The reason behind concert’ ni igitaramo aba basore n’inkumi bateguye nyuma y’imyaka itatu bacecetse. The Blessing Family izwiho guhimbaza Imana mu mbyino zitandukanye, igitaramo cyayo kitabiriwe na bamwe mu byamamare barimo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Aline Gahongayire n’abandi.
Igitaramo cya The Blessing Family, urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, cyaranzwe n’udushya mu myambarire y’abagize iri tsinda, imiririmbire n'imibyinire biri ku rwego ruhanitse na Red Carpet itamenyerewe mu bitaramo by’abahanzi bahimbaza Imana. Abakitabiriye banyuzwe n’ibyiza bateguriwe n’iri tsinda nyuma y’imyaka itatu bari bamaze banyotewe n’igitaramo cyabo dore The Blessing Family yaherukaga gukora igitaramo muri 2013.Nyamitari yabwiye Inyarwanda.com ko icyo gitaramo cyari kiza cyane akaba yarahagiriye ibihe byiza.
The Blessing Family yaboneye isomo mu gitaramo cyayo
Nubwo byari byiza cyane ubona abantu bose bizihiwe cyane, ntabwo igitaramo cyasojwe neza kuko amasaha yaje kubafata bakabazimirizaho amatara na cyane ko bari batangiye bakererewe, ukongeraho no kurenza igihe bahawe na New Life Bible church yari yabatije urusengero. Saa mbiri na 45 z'umugoroba (ubariyemo n'iminota bongejwe) nibwo bazimirijweho amatara mu gihe hari hasigaye abahanzi babiri Luc Buntu na Brenda ndetse na The Blessing Family ikaba yari irimo kuririmba ku cyiciro cyayo gisoza.
The Blessing Family yageze kuri stage hafi isaa moya z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko igitaramo cyayo gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kigasoza saa mbiri zuzuye. The Blessing Family ivuga ko byari kuba byiza iyo baza kubahagarika cyangwa se bakabasaba kudasubira kuri stage aho kuza kubazimirizaho amatara, abakristo n'abandi bitabiriye igitaramo cyabo bagasohoka mu mwijima ndetse nabo ubwabo batishimye
Octave Semayange umuyobozi wa The Blessing Family yabwiye Inyarwanda.com ko bahakuye isomo rikomeye. Yanenze uburyo bakuwe kuri stage babazimirijeho amatara, ikintu asanga kigayitse na cyane ko batari muri Hotel ahubwo bari mu rusengero ahantu avuga ko bari bakwiye kwihanganirwa bishoboka, imyanzuro yafatwa yose bigakorwa mu rukundo no mu gushyigikira umurimo w’Imana na cyane ko bose ari abakristo.
Byari byiza cyane bisoza abantu badasezerewe
Octave yavuze ko mu bitaramo by’ubutaha bazajya bagerageza kubahiriza igihe n’ibindi byose basabwa, gusa umwanzuro ntakuka yadutangarije The Blessing Family yafashe nuko badashobora kongera gutegurira igitaramo cyabo muri New Life Bible church i Kicukiro ndetse ngo si bo gusa ahubwo hari abandi bahanzi bashobora gufata umwanzuro nk'uwo bafashe ntibazongere gutekereza urwo rusengero bitewe n'ibyo babakoreye. Kuri we asanga bamwe mu bahanzi bazajya bajya muri hotel bakazinukwa gukorera mu nsengero
Yashimiye cyane Rev Dr Charles Mugisha uyobora New Life Bible church kuba baramwegereye mbere y’igitaramo bakamusaba kubongeraho iminota akabemerera nyuma yo kumusobanurira imbogamizi bahuye nazo. Yanashimiye New Life Bible church muri rusange gusa avuga ko harimo abantu badashyira mu gaciro ngo bamenye ko nabo bashobora kugira ikibazo/imbogamizi na cyane ko mu itorero ngo ariho hari abantu bakwiye gushyigikira abahanzi. . Octave yagize ati:
Nta mafaranga twari twishyuje, nabonaga bagombaga kutwihanganira kuko twese turi abakristo, nubwo twishyuje nta nyungu zacu twari dufitemo ngo bitume dutinda, bari kwihangana. Njyewe ubwanjye nivuganiye na Pastor Charles bari baduhaye saa mbiri, atwongereraho iminota 45. Njyewe ikintu nabonye, ubutaha buriya ntabwo twakongera kujya hariya (Kuri New Life Bible church). Uzi impamvu? Twebwe dutegura, saa mbiri zuzuye twagombaga kuba twavuye kuri stage ariko hari igihe imbogamizi ziba, amatorero yari akwiye kudushyigikira iyo ibintu bibaye gutyo, ntabwo twari tugamije kurambirana cyangwa kuraza abantu hariya.
Nk'ibyo (imbogamizi/ibyatumye dutinda gutangira) ni byo bari bakwiye kureba kuruta kwihutira kuzimya, nta muntu wigeze aza kwiyama(kutwihanangiriza ngo tumwangire). Nta n'ubwo twabonye uko tuvuga ijambo ryo gusezera nibura ngo dushimire abantu. Isomo twakuyemo, ubutaha nitwongera gukora igitaramo, tuzashaka aho batazatubangamira (bashobora kuzigira muri Hotel). Ibijyanye n'amasaha byo twayishe cyane bitewe n'izo mpamvu nakubwiye, ubutaha tuzabikosora ariko amatorero nayo aratugora. Gusa turashima Imana kubyabaye abantu bakatwishimira, nta muntu n'umwe uri kuvuga ko byabaye nabi, harimo guhanga udushya ibintu bitanamenyerewe inaha (mu Rwanda). Umwaka utaha nabwo tuzongera gukora igitaramo, tuzajya dukora igitaramo buri mwaka.
Amwe mu mafoto yuko byari bimeze mu gitaramo cya The Blessing Family
Aline Gahongayire ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO