RFL
Kigali

The Blessed Sisters yongeye gukora mu nganzo yikoma abayitega iminsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2015 15:41
4


Itsinda The Blessed Sisters rigizwe n’abakobwa batatu bavukana aribo Peace, Rebecca na Dorcas, nyuma y’igihe kitari gito batumvikana cyane, kuri ubu bagarukanye ingamba nshya mu muziki aho bari gukora indirimbo nshya ndetse bakanitabira ibitaramo n’ibiterane.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Barinda Rebecca umwe mu bagize itsinda The Blessed Sisters yamenyekanye mu ndirimbo "Araguhamagara"yadutangarije ko bagiye kuboneka cyane mu muziki ndetse bakaba bari gutegura Alubumu yabo ya kabiri nubwo batarangaza izarangirira. Rebecca yikomye abatega iminsi The Blessed Sisters bakavuga ko batagikora umuziki.

Ku bijyanye no kuba Peace atakibona uko afatanya na bagenzi be Rebecca na Dorcas muri The Blessed Sisters bitewe nuko nyuma yo gukora ubukwe yahise ajyana n’umuryango we mu Bubiligi, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bari gushaka uzamusimbura kugira ngo bakomeze kuba itsinda rya batatu, Barinda Rebecca yanyomoje aya makuru anatera utwatsi abavuga ko iri tsinda ryaba riri mu marembera. Yagize ati:

The Blessed Sisters ntabwo iteze gusenyuka, ntabwo turasoza icyo Imana yaduhamagariye. Hoya ntabwo turi gushaka uzasimbura Peace ahubwo turimo gushaka uburyo tuzakorana nawe n’ubwo ari kure (aba mu Bubiligi) kuko n’iyi ndirimbo yacu nshya (Our Father) twayikoze turi babiri ariko mu zindi tuzakora ijwi rye rizaba ririmo.

The Blessed Sisters

Itsinda The Blessed Sisters

Mu rwego rwo gukora alubumu ya kabiri, The Blessed Sisters bashyize hanze indirimbo nshya bise Our Father yanditswe mu rurimi rw’icyongereza, ikaba yumvikanamo ijwi rya Rebecca na Dorcas gusa kuko Peace atakiba mu Rwanda.

Peace Mwenedata

Peace Mwenedata hamwe n'umugabo we

Iyo ndirimbo Our Father, Rebecca na Dorcas bayikoze basenga ariko ari no mu buryo bwo kwereka isi ko Imana igomba kubahwa kuko iri hejuru ya byose, ikaba ikwiye kubahwa ibihe byose. The Blessed Sisters igizwe n’abakobwa batatu bavukana aribo: Asiimwe Dorcas, Barinda Rebecca nde Peace Mwenedata.

UMVA HANO "OUR FATHER(DATA WA TWESE)" INDIRIMBO NSHYA YA THE BLESSED SISTERS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo8 years ago
    Wow! Ndabikundira Imana ikomeze ibahe umugisha ndetse nimbaraga nyinshiiii!!!
  • Anastasia 8 years ago
    Mukomereze benedata!!!
  • Olga7 years ago
    Nibyiza Imana Ibishimire cyane kuko kuyimenya Nibwo bwenge.
  • Kirabo Pauline 6 years ago
    Dorcas nabakuru bawe ndabakunda cyane imana ibongerere impano





Inyarwanda BACKGROUND