Umuryango More Worship Ministries ugiye gutanga ibihembo by'ishimwe 'Thank You Awards' ku baramyi bahagaze neza mu gihe kitari cyoroshye mu Rwanda bagakomeza kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakabikundisha benshi. Ibi bihembo bizatangwa tariki 3 Kanama 2018.
Ni ibihembo bizatangwa mu birori byo kumurika kumugaragaro 'More Worship Ministry', igicumbi cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gikorwa kizabera muri Kigali Diplomat Hotel mu mujyi wa Kigali, kuva Saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ukuba ufite ubutumire. Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministry yabwiye Inyarwanda.com ko abazashimirwa ari: Richard Nick Ngendahayo, Apotre Apollinaire w'i Burundi, Aime Uwimana, Rebeck Niyonsaba, korali Bethania na korali Hoziyana. Yagize ati:
Tuzaba tubashimira tubabwira ngo mwarakoze kuba intangarugero ku bantu benshi. Mu by'ukuri hari abantu benshi bumvaga ko badashobora kuzaririmba ariko hari abantu bashoboye guhagarara n'uyu munsi bagihagaze kubera abo bantu nkubwiye. Ku giti cyanjye abo bantu bankoze ahantu cyane, kandi ni nabo ndi kubona indirimbo zabo n'uyu munsi, abenshi mvuze indirimbo zabo ziracyaririmbwa abantu bakajya mu Mwuka. Kugeza uyu munsi turirimba izo ndirimbo tukumva ni nshyashya kandi zifite message (ubutumwa).
Diana Kamugisha ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel
Diana Kamugisha yadutangarije ko mu gihe kiri imbere More Worship Ministry izaba ikorera mu gihugu hose. Yunzemo ko buri mwaka bazajya bakora seminar ihuriza hamwe abaramyi bo mu Rwanda hakanatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe wo hanze y'u Rwanda. Ati: "Buri mwaka tuzajya dukora seminar izajya ihuza abahanzi benshi cyane ko More Worship twifuza ko itangira mu gihugu hose,...noneho tukajya dukora rimwe mu mwaka seminar ihuza abahanzi tugatumira n'abahanzi cyangwa se abaramyi bavuye hanze y'igihugu nka ba Don Moen. Turashaka kujya tumutumira akaza akatubwira imbogamizi yahuye nazo n'ukuntu yazishoboye n'ukuntu twebwe ubwacu abaramyi twajya duhura tugacyazanya tugafashanya tukungurana ibitekerezo."
Uko gahunda iteye mu birori bizatangirwamo 'Thank You Awards'
Diana Kamugisha ugiye gutanga ibi bihembo ni muntu ki?
Diana Kamugisha ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero New Life Bible church Kicukiro, gusa mbere yo kujya muri iri torero yasengeraga muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Diana Kamugisha, ni umubyeyi w'abana bane. Ni we watangije itsinda Women of Faith, ryafashije abahanzikazi bo muri Gospel gukorera mu bumwe bagashyigikirana mu bikorwa binyuranye by'umuziki. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 50. Amaze gukora album eshatu.
Apotre Apollinaire agiye guhabwa igihembo Thank You Award
Aime Uwimana nawe azahabwa Thank You Award
Richard Nick Ngendahayo agiye guhabwa igihembo Thank You Award
Korali Bethania yo muri ADEPR nayo izahabwa Thank You Award
Korali Hoziyana nayo yo muri ADEPR izashimirwa ihabwe Thank You Award
More Worship Ministry igiye kumurikwa ku mugaragaro
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DIANA KAMUGISHA
TANGA IGITECYEREZO