RFL
Kigali

Thacien Titus yibarutse ubuheta ku itariki ihuye n’iyo yakoreyeho ubukwe ndetse n’iyo yibarukiyeho imfura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2017 16:54
3


Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 saa cyenda z’amanywa zirenzeho iminota 25, umuhanzi Thacien Titus n’umugore we Mukamana Christine bibarutse ubuheta bwabo, uyu mwana akaba yavukiye mu bitaro byo ku Muhima kwa Dr Claude.



Itariki ya 22 Kanama ikomeje kuba umunsi w’amateka mu muryango wa Thacien Titus dore ko ku itariki nk’iyi muri 2015 ni ukuvuga tariki 22 Kanama 2015 ari bwo Thacien Titus na Mukamana Christine bakoze ubukwe bagasezerana imbere y’Imana, tariki 22 Kanama 2016 bakibaruka imfura yabo, uyu munsi na bwo tariki 22 Kanama 2017 bakaba bibarutse ubuheta.

Umwana w’umukobwa w’ubuheta bwa Thacien Titus na Mukamana Christine bamaze kwibaruka kuri uyu wa 22/08/2017 bamwise Tuyishime Jovia The Champions, mu gihe imfura yabo bibarutse tariki 22/8/2016 bayise Tuyishime Gitego Leila. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tuyishime Thacien uzwi cyane nka Thacien Titus kuri ubu uhugiye mu gutegura album ye ya gatatu, yavuze ko yishimiye cyane kwibaruka ku itariki nk’iyi ikomeje kuba iy’amateka mu buzima bwabo. Thacien Titus yagize ati:

Njyewe n'umuryango wanjye, turishimye cyane, turanezerewe uyu mwaka utubereye umwaka mwiza w'ibyishimo. Turashima Imana iduhaye umwana wa kabiri 'Tuyishime Jovia The Champions' kandi nawe ikaba imuduhaye ku munsi twakoreyeho ubukwe, ni ibintu natwe bidutangaje, gusa bitwereka ko uyu munsi wa 22/8 ari itariki idasanzwe ku buzima bwacu, gusa Uwiteka ahimbazwe natwe tuzaba mu nzu ye iminsi yose tumuhimbaza. 

Image result for Thacien Titus umuhanziUmuryango wa Thacien Titus hamwe n'imfura yabo bibarutse tariki 22 Kanama 2016

Thacien Titus n'umufasha we.

Tariki 22 Kanama 2015 ni bwo bakoze ubukwe

Image result for Thacien Titus yibarutse

JPEG - 96.7 kb

Thacie Titus yibitseho igikombe yahawe na MTN nk'umuhanzi ufite indirimbo ya Gospel (Aho ugejeje ukora) yitabirwaho n'abantu benshi

REBA HANO 'AHO UGEJEJE UKORA' YA THACIEN TITUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahirwe6 years ago
    Nibonkwe
  • nana6 years ago
    ndumva bororoka da.ubwo se uwo mwana ataruzuza n'umwaka .nicyo mpfa nabarokore
  • Mahoro Mugisha6 years ago
    Thacien Titus na Mukamana Christine mbahaye impundu, kandi Imana yabahaye umugisha biragaragara no mu buryo iyo tariki ymwakoreyeho ubukw mukomeje kuyiboneraho umugisha w'Imana, Imana ikomeze ibarinde, kandi ndabakunda cyaneee, Imana ibahe umugisha hamwe n'umuryango wanyu.





Inyarwanda BACKGROUND