Umuhanzi ukizamuka witwa Jean Paul Bizimana usengera mu itorero rya ADEPR Mageragere yakoranye indirimbo n'umuhanzi Thacien Titus bayita ‘Uri Imana nziza’ ndetse ikaba yamaze kugera hanze. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukebura abantu bihebye bashakira ibisubizo mu bana b'abana.
Muri iyi ndirimbo Thacien Titus na Bizimana Jean Paul bavuga uburyo hari abantu batekera abandi imitwe bakababeshya ko bari bubahe urubyaro nibabaha amafaranga ndetse ko bashobora kubaha igikundiro. Bakomeza basobanurira abantu buafite ibibazo binyuranye kutirukira inyuma y’abo batekamitwe ahubwo ko bajya biyambaza Imana kuko ari Imana nziza kandi ikaba isohoza ijambo ryose ivuze.
Nazamutse imisozi manuka iyindi, ngenda ibibaya n’ibikombe nshaka uwampa amahoro ndamubura, nshaka uwampa agakiza ndamubura ariko mpuye na Yesu ampa amahoro none ndashima. Akira ishimwe Mana warantabaye, umwe yacaga aha ngo mpa amafaranga nguhe urubyaro , nge nkozaho rimwe gusa rikaka, akira intsinzi itsinda ubugumba uzabyara abana bose wifuza, undi akanyura aha ngo mpa amafaranga nguhe amahoro nge nkozaho rimwe gusa rikaka, akira mukundwa ukundwe na bose abantu benshi bazagukunda. Naje gusanga uri Imana ibyanjye ntabwo ari byo bizakunanira.Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya.
UMVA HANO 'URI IMANA NZIZA' YA JEAN PAUL BIZIMANA FT THACIEN TITUS
TANGA IGITECYEREZO