RFL
Kigali

Thacien Titus yatanze ubutumwa mu ndirimbo nshya abwira abiringiye Uwiteka ko batazakorwa n'isoni-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2018 12:53
0


Umuhanzi Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu, Bababarire, Umva gusenga n'izindi, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Wambereye byose' itanga ihumure ku bantu biringiye Uwiteka.



Iyi ndirimbo nshya 'Wambereye Imana' ya Thacien Titus ije ikurikira iyo aherutse gushyira hanze yise 'Kwizera' irimo ubutumwa bunenga abakristo bameze nk'uruvu bigira nk'abasenga Imana nyamara bishushanya dore ko imbuto zabo usanga zidahamya Yesu Kristo baba bavuga. Nyuma y'iminsi micye asohoye indirimbo 'Kwizera', kuri ubu Thacien Titus yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya.

UMVA HANO 'WAMBEREYE BYOSE' YA THACIEN TITUS

Image result for thacien titus amakuru inyarwanda.com

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Thacien Titus yadutangarije icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya yise 'Wambereye byose'. Yagize ati: Nashakaga kubwira abantu ko uwiringiye Uwiteka atazakorwa n'isoni, ngira nti Ugushikamishijeho umutima uzamurinda, abe amahoro masa, hahirwa abafite inzira zigana i Siyoni mu mitima yabo hahirwa ishyanga rifite lmana ya Yakobo nk'umutabazi."

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Thacien Titus aririmbamo aya magambo: "Nzi y'uko ushobora byose kandi ntacyakunanira, wambereye byose Yesu ntakibasha kurogoya Mwami imigambi yawe. Ugushikamijeho umutima uzamurinda, igiteye ubwoba cya nijoro ntikizamukanga amaso y'Uwiteka ahora ku bakiranutse, abakijijwe turahiriwe dukomeze gusenga umwami azaza."

UMVA HANO 'WAMBEREYE BYOSE' YA THACIEN TITUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND