Kuri St Valentin tariki 14/2/2018 mu gihugu cya Uganda habereye agashya, ama 'Couples' 800 akorera ubukwe umunsi umwe, asezeranira mu rusengero rumwe rwa Christian Life Church ruherereye ahitwa Bwaise.
Ubu bukwe bw'ama couples 800 bwayobowe na Pastor Jackson Ssenyonga akaba ari nawe wasezeranyije abageni imbere y'Imana n'imbere y'abakristo. Abageni barahiye ko bazabana akaramata mu byiza no mu bibi. Abagabo n'abasore bari bambaye amakositimu y'umukara mu gihe abagore n'abakobwa bari bambaye udutimba tw'umweru.
Abakoze ubukwe bose babanje kwitunganya muri salon y'umuterankunga w'ubu bukwe ari we Movit ndetse abageni batwawe ku rusengero n'imodoka zitanzwe n'uyu muterankunga w'ubu bukwe nkuko John Tumwesigye yabitangarije Big Eye dukesha iyi nkuru. Yakomeje avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa cy'urukundo bakoze kuri St Valentin kuko baremye urukundo mu bantu benshi ku munsi wahariwe abakundana.
Bishimiye gukora ubukwe kuri St Valentin
St Valentin y'uyu mwaka ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo
TANGA IGITECYEREZO