RFL
Kigali

Nyamirambo:Hateguwe urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge mu gutangiza igiterane kizatangirwamo mituweli n'indorerwamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2018 12:19
0


Igiterane SOS Adventure Kigali Festival ni ubwa mbere kigiye kubera mu Rwanda. Mu gutangiza iki giterane kikaba, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali hagiye gukorerwa urugendo rwo kamagana ibiyobyabwenge.



Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga 2018 mu kiganiro abateguye iki giterane bagiranye n'abanyamakuru. Ni ikiganiro kitabiriwe n'umubare munini w'abagize SOS Adventure baturutse muri Amerika aho baje mu Rwanda mu giterane mpuzamahanga SOS Adventure Kigali Festival kigiye kubera bwa mbere mu Rwanda, tariki 25-29 Nyakanga 2018. Kizajya kibera i Nyamirambo kuri Tapi Rouge.

SOS Adventure Rwanda

Johannes Amritzer umuyobozi wa SOS Adventure

Bishop Samedi Theobald uyobora itorero Remera Miracle Centre ni umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane. Bishop Samedi yavuze ko kuwa Gatatu w'iki cyumweru, tariki 25 Nyakanga 2018 bazakora urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, rukazakorerwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aho bazaba batangiza ku mugaragaro igiterane SOS Adventure Kigali Festival-Kigali. Yagize ati: "Hazakorwa urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, uru rugendo ruzatangirira kuri Onatracom kugeza kuri Tapi Rouge i Nyamirambo. Hazatangwa ubuhamya bw’ababivuyemo (ibiyobyabwenge), habeho n’ubutumwa bwihariye."

SOS Adventure Mission

Hari umubare munini w'abo muri SOS Adventure baturutse muri Amerika

SOS Adventure Kigali Festival-Kigali ni igiterane kiri gutegurwa ku bufatanye bw'amatorero ya Gikristo yo muri Kigali afatanyije n'umuryango w'ivugabutumwa w'abanyamerika witwa SOS Adventure. Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu ku bantu bose. Abateguye iki giterane bateganya ko kizitabirwa n'abantu bagera ku bihumbi 30. Ngo bakoze ubukangurambaga buhagije mu matorero akorera muri Kigali ndetse mu gihe gishize hahurijwe hamwe abapasiteri bagera kuri 600 bavuye mu matorero anyuranye afite inshingano muri iki giterane.

Bishop Claver Kabandana, umushumba mukuru w'itorero Assemblies of God mu Rwanda, akaba n'umuyobozi w'ihuriro ry'abapasiteri bari gutegura igiterane SOS Adventure Kigali Festival, yavuze ko intego nyamukuru y'iki giterane ari uguhamagarira abantu batarakizwa, kwakira agakiza bakava mu byaha.

SOS Adventure Mission

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Bishop Claver Kabandana yatangaje ko muri iki giterane, bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1500 batishoboye bo mu turere dutatu two muri Kigali aho muri buri karere hazatoranywamo abantu 500 batishoboye bagashyikirizwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Ikindi batangaje ni uko hazatangwa indorerwamo ku bantu barwaye amaso hano bakaba bazatanga indorerwamo ku bantu ibihumbi bitandatu.

Bishop Claver Kabandana avuga ko Roho nzima itura mu mubiri muzima, akaba ariyo mpamvu bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ndetse n'indorerwamo ku bantu barwaye amaso kugira ngo banabashe gusoma Ijambo ry'Imana muri Bibiliya. Abajijwe uko bazatoranya abazahabwa ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko bazakorana n'inzego za Leta, zikabaha abaturage batishoboye bakwiriye guhabwa iyo mfashanyo. Yagize ati: "Twifashishije uturere mu gutoranya abantu 1500 batishoboye, twagiye tuvugana na ba Mayor" 

SOS Adventure Rwanda

Bishop Claver Kabandana

Johannes Amritzer umuyobozi wa SOS Adventure yavuze ko muri iki giterane bagiye gukorera i Kigali bazatanga ubutumwa bw'ihumure buhamagarira abantu kuba mu buzima bw'agakiza. Yatangaje ko yishimiye cyane gukorana n'amatorero yo mu Rwanda mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Abahanzi bazaririmba muri iki giterane SOS Adventure Kigali Festival ni Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Patient Bizimana, akaba ari bamwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

SOS Adventure Mission

Image result for SOS Adventure Peter

Ibiterane SOS Adventure isanzwe ikora byitabirwa ku rwego rwo hejuru

AMAFOTO: Daniel Harerintwari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND