RFL
Kigali

Sinteganya kuba Apotre kugira ngo ntajya mu mubare w'abadasobanutse-Bishop Rugagi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2017 15:00
6


Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed Gospel church (Itorero Abacunguwe) avuga ko adateganya kuba Apotre (Intumwa y'Imana) kugira ngo atajya mu mubare w'abitwa ba Apotre badasobanutse.



Bishop Rugagi Innocent ni umupasiteri umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukora ibitangaza. Mu buhamya butangwa n'abo aba yasengeye hari abavuga ko bakize SIDA, Cancer n'izindi ndwara zikomeye ziba zarananiye abaganga. Bishop Rugagi aherutse gutangaza ko agiye kujya azura n'abapfuye kuko ngo nta na kimwe kinanira Imana imukoresha. 

Bishop Rugagi ngo ntabwo ateganya kuba Apotre

Kugeza ubu mu Rwanda abasaga 50 bamaze kwimikwa bagurwa aba Apotre. Mu gihe benshi mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bakomeje kuba ba Apotre (Intumwa z'Imana) ndetse hakaba hari n'ababikora ubona ari ukwigana abandi, Bishop Rugagi we avuga ko adateganya kuba Apotre kuko ngo adashaka kujya mu mubare w'abadasobanutse. Icyakora avuga ko Imana nimusanga ikabimusaba, azabyemera. Ibi yabitangaje tariki 11 Ugushyingo 2017 mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo yari muri gahunda yo gutangaza imurikwa rya Tv7.

Bishop Rugagi avuga ko bamwe mu ba Apotre harimo abo usanga badasobanukiwe icyo kuba Apotre bivuga. Yatanze urugero ku bitwa ba Apotre biganye abandi, abitwa ba Apotre nka Titre nyamara ari impano itangwa n'Imana, inshingano z'uyihawe akaba ari ukuba umugaragu w'abandi. Yanavuze ko hari aba Apotre usanga bambara bidahuye n'uko bitwa. Ibyo byose abifata nko kudasobanukirwa neza inshingano n'ubusobanuro bwa Apotre, bityo akaba avuga ko adashobora kuba Apotre Imana itaramusanga ngo ibimwisabire. Yagize ati: 

Ntabyo nteganya (kuba Apotre), ni icyo navuga. Urabizi impamvu mubivuze ni uko hari abantu baba babona ko Apotre ari Titre. Apotre ntabwo ari Titre, ahubwo ni ubugaragu ni ukuba umugaragu w'abandi. Bamwe bahamagariwe kuba Intumwa, abandi kuba abahanuzi, abandi kuba abigisha, abandi kuba abungeri, ababwirizabutumwa bwiza n'abandi benshi. Hari abitwa ba Apotre bakabifata nka Titre, hari n'uwitwa Apotre kubera ko yumvise ko pasiteri Bagarukayo yabaye Apotre ati nanjye muzaze munsengere mbe Apotre. 

Bishop Rugagi yahishuye ko arimo kwiga muri Amerika kugira ngo ace ukubiri n'ubujiji bwa bamwe mu bapasiteri. Yagize ati:

"Nize ishuri rya Bibiliya ku manywa na nijoro muri ADEPR. Nairobi nahize imyaka ibiri, n'uyu munsi ndi mu ishuri rya California (muri Amerika) ndabyiga. N'imyambaro ubwayo hari abantu bapfa kwambara imyambaro ugasanga ni pasiteri yambaye umutuku, bamusengeye kuba pasiteri yambaye umutuku n'urugara, ibyo ni ukutamenya. Tuzakora za seminaire. Burya n'amashati, amabara yayo afite uko asobanuye. Dufite abantu bitwa ayo ma titre (ba Apotre), wabona n'imyenda yambaye ukabona ntigendanye n'iyo titre afite. Ugasanga yapfuye kwambara gusa. Umuntu bamusengeye kuba  Reverend, yambaye ishati y'umutuku na 'Cora' kandi si byo. (...)." Yakomeje agira ati: 

Ntabwo nteganya kuba Apotre kugira ngo ntazajya mu mubare w'abadasobanutse. Nimvuga umubare w'abadasobanutse simvuga ko harimo n'abasobanutse, barimo kandi suko kuba Apotre ari bibi, umunsi Imana yavuze ngo ubayeyo (Intumwa/Apotre) nzabyemera ariko mu gihe itarabimbwira nubwo hashira imyaka 50, hashira imyaka 100 nzaguma uko ndi. Ntabwo nzaba icyo Imana itashatse ko mba cyo. Icyakora Imana nibyemera nzabatumira mbabwire ngo yabyemeye kandi nibyemera nzababwira na Facts (impamvu) z'ibyatumye ibyemera kugira ngo nabyo mubimenye.

Image result for Bishop Rugagi amakuru

Bishop Rugagi ngo ntabwo ateganya kuba Apotre






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSANZIMANACLAVER6 years ago
    ICYOBISHOP,AVUGANUKURI,ABANTU,BABAICYOBARICYO,NTAMUHAMAGARO
  • Oly6 years ago
    Ndamwera 1000% azineza ibyo akora . Avana abantu mu rijijo,akorera ahagaragara kdi avugiraho. Papa wanjye .
  • Hadassa6 years ago
    None se na Reverend ni impano? Ubundi ibyo by imyambaro...ni ibiki? Bya cyera igihe cy Abalewi? Ego koo
  • 6 years ago
    none se bishop iyo costume wambaye igura angahe, amafaranga ashobora kugura ibiringiti 10 byo guha abatagira aho bakinga umusaya
  • karasira Emmy6 years ago
    ariko nawe ntagatuburire abantu ni akereshwa ni Imana azazakuremo ikinya wa mubyeyi umaze inyaka irenga 8 ikanombe. nzemera ko akoresha n'Imana nanjye muyoboke
  • Kagoma6 years ago
    Nta bishop nta appotre mwese kimwe.





Inyarwanda BACKGROUND