RFL
Kigali

Sinzibagirwa ikintu gikomeye Liliane Kabaganza yankoreye mu muziki wanjye-Patient Bizimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2017 15:16
0


Umuhanzi Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, avuga ko adashobora kwibagirwa ikintu gikomeye yakorewe na Liliane Kabaganza kera muri 2011 agitangira umuziki.



Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel ndetse uza mu bahanzi b'imbere bamaze guhabwa ibihembo binyuranye, mu mwaka wa 2011 ni bwo yahuriye kuri stage imwe na Liliane Kabaganza, umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse benshi bakaba bamufatiraho icyitegererezo na cyane ko ari umuhanzikazi w’umuhanga urambye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2017 ni bwo Patient Bizimana yatangaje ko adateze kwibagirwa ikintu gikomeye Kabaganza yamukoreye mu muziki we. Patient Bizimana yavuze ko muri 2011 mu gitaramo cyari cyabereye i Rubavu muri Restoration church, yaririmbye mu gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Liliane Kabaganza, icyo gihe Kabaganza akorwaho cyane, yemera kumutera inkunga mu muziki we.

Nkuko Patient Bizimana yabitangarije Inyarwanda.com icyo gihe ngo Liliane Kabaganza yishimiye cyane imiririmbire ye (Patient Bizimana), bimutera kumushyigikira, amutera inkunga yo kumwishyurira indirimbo imwe muri studio mu mafaranga ye. Indirimbo Patient Bizimana yakoze ku nkunga ya Liliane Kabaganza ikaba yitwa Ikime cy’igitondo, imwe mu ndirimbo za Patient zikunzwe cyane. Patient Bizimana yakomeje agira ati:

Kera muri 2011, (…)nararirimbye icyo gihe nari mfite indirimbo imwe gusa yitwa ANDYOHERA CYANEE hanyuma (Kabaganza) twamutumiye mu giterane gikomeye i Gisenyi muri Restoration Church bampa akanya ndirimba indirimbo imwe nshuranga piano agiye kuri stage aravuga ngo arifuza kumpesha umugisha ngo yakozweho cyaneee ngo arifuza kumfasha ni bwo yandihiye indirimbo ku mafaranga yiwe nkora indirimbo yitwa ‘IKIME CY'IGITONDO, iba ibaye indirimbo yanjye ya kabiri.

Related image

Patient Bizimana yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko muri 2011 byabaga bitoroshye kubona umuhanzi ashyigikira mugenzi we. Kuba Liliane Kabaganza yarabikoze, Patient avuga ko byamukoze ku mutima ndetse akaba atazabyibagirwa mu buzima bwe. Yunzemo ko urugero rwiza yeretswe na Kabaganza wamukoreye indirimbo mu mafaranga ye mu gihe kitari cyoroshye, na we ngo azagerageza kubikorera abandi. Yagize ati:

Muri icyo gihe byabaga bitoroshye, umuhanzi nawe uri kwiyubaka kugutangira amafaranga yiwe kandi nawe ari gukora Album yiwe cyari ikintu gikomeye kandi nanjye ni bwo nari ngitangira utekereza uko Album izarangira bikakuyobera ariko Imana ishimwe kubw’inzira zayo nyinshi iducishamo, ariko icyo nabwira Kabaganza ni uko mukunda cyaneee kandi urugero rwiza yanyeretse nanjye uko nshobojwe nzabikorera abandi, ntabwo nshobora kuzabyibagirwa.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Liliane Kabaganza twamubajije, icyamuteye gushyigikira Patient Bizimana mu gihe icyo gihe hari abandi bahanzi banyuranye, adutangariza ko yabitewe nuko yari yabonye impano ikomeye muri Patient Bizimana kandi akaba yari akeneye ubufasha. Yakomeje avuga ko iyo abonye urwego Patient agezeho mu muziki bimutera kurushaho guca bugufi bikamwongerera umunezero mwinshi mu mutima we. Yagize ati:

Impamvu yabinteye mu by’ukuri ni uko nabonye impano imurimo mbona ntabushobozi afite nubwo nanjye ntagihambaye nari mfiye ariko gato nari mfite nagahereyeho kugira ngo Imana nayo ikomerezeho kandi yarabikoze ndayishima cyaneeeeee.Iyo mbona aho (Patient Bizimana) ageze, bintera kurushaho guca bugufi, bimpa umunezero mwinshi mu mutima.

Image result for Umuhanzi Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza avuga ko aterwa ishema n'urwego Patient agezeho mu muziki

Kuri ubu Patient Bizimana ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye ‘Easter Celebration concert 2017’ azakora kuri Pasika kikazabera muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre tariki 16 Mata 2017. Umwaka ushize wa 2016 nabwo kuri Pasika, Patient Bizimana akaba yarakoze igitaramo cy'amateka yari yatumiyemo umuhanzi mpuzamahanga Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo.

Patient Bizimana mu bihembo bya Groove Awards 2015

Patient Bizimana amaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki wa Gospel

Patient Bizimana

Iki ni cyo gitaramo Patient Bizimana ari gutegura

UMVA HANO 'IKIME CY'IGITONDO' INDIRIMBO PATIENT BIZIMANA YAKOZE KU NKUNGA YA LILIANE KABAGANZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND