RFL
Kigali

Sinibaza ko nirukanywe i Burundi kubera guhanura intambara,nazize amashyari y’amanyamadini- Apotre Serukiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2015 17:03
3


Nyuma y’amakuru avuga ko Apotre Serukiza Sosthene yirukanywe ku butaka bw’u Burundi kubera ubuhanuzi bupfuye no guhanurira igihugu intambara, uyu mukozi w’Imana uyobora itorero EMGA (Eglise Messianique Pour La Geurrison des Ames) yatangaje ko ubuhanuzi ataribwo yazize ahubwo ko yazize amashyari y’abanyamadini yatewe no kumenyekana kwe.



Apotre Serukiza umunyarwanda watangije itorero Eglise Messianique Pour La Geurrison des Ames rikorera i Burundi, Congo Kinshasa no mu Rwanda ahamya ko atazi neza icyatumye yirukanwa ku butaka bw’u Burundi mu gihe hari andi makuru avuga ko yazize guhanura intambara no kuvuga ko igihugu cy’u Burundi cyugarijwe n’ibibazo bizakurikirwa no kumena amaraso. Apotre Serukiza avuga ko abaye yarazize ubuhanuzi, ngo nta kibazo cyaba kirimo mu gihe yaba yatangaje ibyo Imana yamubwiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi yatangizaga itorero Eglise Messianique Pour La Geurrison des Ames mu Rwanda rikorera ku Gisozi, abajijwe ukuri ku bivugwa ko yirukanywe i Burundi azira ubuhanuzi bw’incamugogo ku barundi, Apotre Serukiza yatangaje ko nawe yatunguwe no kwirukanwa ku butaka bw’u Burundi. Yanyomoje kandi amakuru avuga ko itorero rye mu Burundi barifunze, atangaza ko itorero rikomeje gukora umurimo, usibye we gusa birukanye. Yagize ati:

Ntabwo bafunze urusengero rwanjye rw’i Burundi, ninjye gusa babujije gukora, sinahunze u Burundi, nabonye bansezerera, nanjye nta cyaha nzi nakoze, sinigeze nshaka kujya muri politiki bose bari baziko ndi umunyamahanga, nari kwiyamamaza gute? Nazize gukundwa cyane no kumenyekana mu Burundi. Sinibaza ko nazize ubuhanuzi,numva ataribyo nazize kandi bibaye ari nabyo ni ibisanzwe, iyo Imana ivuze ikagutuma ku muntu ukaba ariwe ubibwira, nta kibazo kirimo.

Apotre Serukiza Sosthene yakomeje avuga ko ikindi kintu akeka ashobora kuba yarazize ari amashyari y’amanyamadini bo mu gihugu cy’u Burundi bitewe n’uburyo yari amaze kwamamara no gukundwa cyane i Burundi dore ko itorero rye rifite abakristo ibihumbi 60 by’abarundi ndetse n’ibihumbi 15 bo muri Congo Kinshasa. Nk'uko tubikesha urubuga imurenge.com, umuvugizi wa Leta y'u Burundi, Thelesphore Bigirimana, yatangaje ko Serukiza Sosthene yazize icyaha cyo guhungabanya umutekano w'igihugu cy'u Burundi.

Apotre Serukiza Sosthene yiyemerera ko yirukanywe ku butaka bw'u Burundi

Nyuma yo gutangiza itorero EMGA mu Rwanda(Eglise Messianique Pour La Geurrison des Ames), Apotre Serukiza yabwiye inyarwanda.com ko biteguye gufatanya n’andi matorero bakazana ububyutse mu Rwanda no ku isi na cyane ko ngo u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu ngo biri kuzana ububyutse ku isi kandi akaba ari n’isezerano Imana yamuhaye.

Kuba yarirukanywe mu Burundi, Apotre Serukiza ntabibona nk’igihano yahawe ahubwo avuga ko ari umugambi w’Imana kuko ngo Inama nkuru y’itorero ayoboye yari imaze igihe yaremeje ko mu mwaka wa 2015 bazatangiza itorero mu Rwanda. Mu kwezi k’Ukwakira 2014, Leta y’u Burundi itegeka ko Apotre Serukiza ayivira ku butaka niko guhita aza mu Rwanda gusohoza umugambi w’Imana.

Apotre Serukiza Sosthene uzwi cyane nk’umuhanzi mu ndirimbo z’ibisirimba, avuga ko Imana yamuhishuriye ko ububyutse ku isi buzahera mu Rwanda, Congo n’u Burundi. Muri 2002 nibwo yatangije itorero Guerrison des Ames mu Burundi nyuma y’intambara zari zimaze iminsi mu karere, batangira bibagoye cyane mu bukene bwinshi. Itorero baritangije mu ntego yo gukiza imitima y’abantu no kubahumuriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ad8 years ago
    ntimukabesh ni umunyamulenge not umunyarwanda
  • Kabuye junior8 years ago
    Koko yazize ubusa abanyamadini nabo ubu basigaye bagirana amashari kubera umunu kwamamara ariko imana izamuha kwaguka knd ateze imbere abanyarwanda muburyo bwumwuka nokumenya imana
  • dominic8 years ago
    Ahaa! Kuba uwo uriwe si ikibazo kandi bizwi neza ko ari Imana ukorera, menya ko umwanzi agucira akobo Imana ikagucira Akanzu. Mose yarakazwaga niki? kama ha una Mguu chonga mti twende. Dufite Imana yakozeze Ibitangaza INGANJI,VYURA,IMURENGE aho itariki yari yagenwe yo kuturimbura Uwiteka yabateje ubwoba nka cyagihe ibuteje abafilistiya bagasubiranamo maze Ikihesha icyubahiro nanubu ntiyahindutse iracyakora ndetse bikabije; ahubwo iki nicyo gihe Yesu yavuze ati: Mbatumye nk'intama hagati ..........kandi muhere Iyerusalemu ,yudaya no kugeza kumpera y'Isi. Komera, shikama uwiteka arikumwe n'ubwoko bwayo.





Inyarwanda BACKGROUND