RFL
Kigali

Sinach ari mu kirere aza mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2018 17:51
0


Umuhanzikazi w'icyamamare Sinach wo muri Nigeria utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP, yamaze gufata indege imuzana i Kigali.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 ni bwo Osinachi Kalu wamamaye nka Sinach yafashe indege ya RwandAir imuzana mu Rwanda. Yatangaje ko ku mugoroba w'ejo (tariki 1 Mata) azaba ari kumwe n'abanyarwanda. Ibi yabivuze akoresheje amashusho yafashwe ari kumwe n'abakozi ba RwandAir ubwo yari afashe indege imuzana mu Rwanda.

Sinach yakoresheje akamenyetso k'umutima kavuga 'Urukundo' aho yumvikanishaga ko yishimiye cyane kuzataramana n'abanyarwanda kuri Pasika. Biteganyijwe ko Sinach agera i Kanombe ku kibuga cy'ingede Saa Mbiri z'ijoro. Igitaramo yatumiwemo cya Pasika gitegerejwe na benshi. Ni igitaramo kizaririmbamo:Sinach, Patient Bizimana, Aime Uwimana na Israel Mbonyi.

Igitaramo 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter' Sinach yatumiwemo mu Rwanda kizaba tariki 1 Mata 2018 kibere i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro. Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo bubiri:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 Frw izagurishwa 5000 Frw, iya 10.000 Frw izaba igura 15.000 Frw naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo 200,000Frw.

Igitaramo Sinach yatumiwemo na Patient Bizimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND