RFL
Kigali

Muyoboke, Apotre Mignonne, Alain Numa, Tonzi na Rugagi babonye gute igitaramo Patient yatumiyemo Sinach?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 16:14
0


Tariki ya 1 Mata 2018 ni umunsi utazibagirana mu mateka y'umuziki wa Gospel mu Rwanda. Ni umunsi icyamamare Sinach wo muri Nigeria yaririmbye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana.



Ni igitaramo Easter Celebration 2018 Panafrican Chapter cyabereye i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro. Abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo banyagiwe n'imvura kuva igitaramo gitangiye kugeza gisozwe, gusa banze gutaha kitarangiye bitewe n'inyota bari bafite yo kuramya no guhimbaza Imana kuri Pasika bizihiza kuzuka kwa Yesu by'akarusho bakaba bari bafite amatsiko yo gutaramana na Sinach nyiri Way maker na I know who I am.

Sinach ku butaka bw'u Rwanda mu gitaramo cya Pasika

Bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo, nabo banyagiriwemo kimwe nk'abandi bose. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera bamwe muri bo tubabaza uko babonye iki gitaramo cya Pasika cyanyagiriwemo abantu ibihumbi ndetse n'ishusho babona cyasigiye umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Sinach and Patient

Imvura yaraguye abantu bamwe bagira ubwoba ko igitaramo gishobora gupfa

Mu bo twaganiriye nabo harimo; Bishop Innocent Rugagi, Apotre Mignonne, Alain Numa, Alex Muyoboke na Tonzi. Twaganiriye kandi n'abahanzi nyarwanda Patient Bizimana yafatanyije nabo ari bo: Aime Uwimana na Israel Mbonyi. Patient Bizimana wateguye iki gitaramo arashima Imana mu buryo bukomeye kuko yamwiyeretse. Yashimiye byimazeyo abamubaye hafi bakamuha inama n'inkunga, abamusengeye n'abitabiriye ikigitaramo cye. Nyuma y'igitaramo Sinach yakoresheje Instagram ashimira abanyarwanda bitabiriye igitaramo yatumiwemo i Kigali bakemera kunyagirwa n'imvura. 

Alain Numa avuga ko Sinach yajyanye ishusho nziza y'umuziki wa mu Rwanda

Alain Numa: Concert yari iteguye neza, yagenze neza gusa nabonye indi shusho ya Gospel. Byashobokaga ko inahagarara burundu, ariko imvura nubwo ntawayifuzaga ngo itavangira concert, ntabwo yahungabanyije abayitabiriye. Byagaragaje ugushyigikira abahanzi ikindi ishusho Sinach yajyanye ni nziza. Patient namwifuriza gukomeza kwaguka.

Bishop Rugagi yabangamiwe n'imvura,...Apotre Mignonne ngo ahuye na Patient hari icyo yamubwira

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church ni umwe mu banyagiriwe mu gitaramo cya Pasika cyateguwe na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP. Uyu mukozi w'Imana avuga ko ibintu byose byagenze neza usibye gusa imvura. Yagize ati: "Yego nari mpari byagenze neza usibye imvura ariko byari sawa." Apotre Mignonne wirinze kugira byinshi atangaza, yavuze ko ahuye na Patient Bizimana hari icyo yamubwira, gusa avuga ko iki gitaramo cyamukoze cyane ku mutima.

Alex Muyoboke avuga ko ibyo yabonye mu gitaramo cya Patient nta handi arabibona mu mateka ye

Image result for Muyoboke Alex amakuru

Muyoboke Alex: Ikintu nabonye mu gitaramo cya Patient, ni bwo bwa mbere nari mbonye ahantu imvura igwa amasaha angana kuriya (amasaha atanu) ariko abantu ntibahave ntibatahe ntibajye kugama bakanyagirwa bategereje kureba igitaramo. Ngira ngo kuva ku muhanzi wagiyeho mbere, nahageze hagiyeho Israel Mbonyi, wabonye niba wari uhari ko byasaga neza, abantu bishimye n'ubwo babaga banyagirwa, VIP bivanze,..Ibyo byagombaga kuba kubera y'uko imvura yari yaguye,..Umuziki wa Gospel muri iki gihe urimo kugenda utera imbere, ikintu kirimo kubura cyonyine harabura mwe, mwebwe abapasiteri, mwebwe mwandika kuri Gospel showbiz kugira ngo abantu babanze bamenye ko umuziki wa Gospel ari yo Live, ari wo muziki w'ukuri, ni cyo cyonyine mpora mbwira abantu ko Gospel ari yo ikigaragaza ko ikora umuziki wa Live idakora playback.

Icyo cyonyine rero ni cyo navuga kuri Gospel ko bagomba kuyitera inkunga n'abapasiteri bakayihereza ubuzima gatozi kuko niba umuntu avuye muri Restoration akajya muri Zion Temple, ntibigaragare ko ari icyaha yakoze ahubwo bikagaragaza ko ari kwa gufatanya kw'umuziki cyangwa abahanzi ba Gospel. Icyo nabwira Patient, njyewe kugeza iyi saha mufata nk'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki wa Gospel, burya iyo umuntu agiye gukora ibitaramo inshuro imwe, ebyiri, eshatu, enye, eshanu,..kandi bikaba byiza, ni ikintu kiba kitoroshye ku bahanzi bose muri rusange. (Patient) Namubwira ngo courage ,..(aseka cyane) numvise se amubwira ati ubutaha, nanjye nti ubutaha rwose azagaruke kuri stage ari abantu babiri cyangwa batatu atari we wenyine uje kutumurikira album ahubwo azatumurikire n'ibindi. Ibyo ni ibintu bisanzwe iyo umuntu amaze kugera aho agera umutera imbaraga. Murakoze. 

Tonzi arashimira Patient ko yatinyutse akabasha gukora ibikorwa bigari 

Tonzi: concert yagenze neza iyo imvura itagwa byari kuba byiza cyane gusa ntibyabujije ko concert yagenze neza muri rusange. Icyanyuze ni ubwitabire bw'abantu benshi baturutse impande zose bihanganiye imvura kugeza concert irangiye. Umuziki wa Gospel uri ku rwego rushimishije gusa haracyari urugendo ariko ubu urabona ko abantu banyotewe ibitaramo byinshi kandi biteguye neza no gukomeza ubufatanye ngo n'abahanzi nyarwanda bagere ku rwego rurenze urwo bariho nk'uko abanyamahanga ubona ko biyubatse.

Yunzemo ati: Icyo nabwira Patient icya mbere ni ukumushimira ko yatinyutse akabasha gukora ibikorwa bigari akomereze aho hamwe na team yose bafatanije. Ubutaha bazakorere ahantu hatwikiriye kuko aya mezi ni ay'imvura, naherukaga kunyagirwa kuriya niga muri primaire (aseka) lol ariko byagaragaje urukundo kubona abantu banyagirwa mpaka, abacuruje imitaka baratwugamije pe imvura yatangiye (imitaka) ari 2000Frw bigera hagati tuyigura 4000Frw ariko Imana ishimwe ko byagenze neza n'umushyitsi akaririmba hari abantu, twarihanganye mpaka birangiye.

Israel Mbonyi ngo yaranezewe biramurenga


Israel Mbonyi:Sha brother naranezerewe birandenga cyane. Imana irimo kugenda igirira neza umurimo wayo. Gospel iri kugenda igera ku rwego rwiza kandi twarabisengeye turimo turagenda tubona umusaruro. Kubona abantu imvura ibanyagira ikarinda ihita bakanga gutaha. Set up and organization byari biri super perfect. Abaririmbyi bose Aime, Patient na Sinach bakoze umurimo neza cyane buri wese yahagaze mu mwanya we neza turashima Imana ni ukuri.

Aime Uwimana yatangajwe no kuba abantu batarakanzwe n'imvura


Aime Uwimana: Shalom brother! Icyantangaje ni uburyo benshi batakanzwe n'imvura bakaguma ahongaho. Nibaza iyo bitahira, uretse Patient natwe, twari kuba dusebye nk'abanyarwanda imbere y'umushitsi. Rero ishimwe ko yashyize inyota mu bantu bakahaguma Patient rero namubwira nti courage akora icyo Imana yamuhamagariye.

TOP15: Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo cy'amateka Patient Bizimana yatumiyemo Sinach

Patient Bizimana yabuze uko ashimira abanyagiriwe mu gitaramo cye

Abari muri iki gitaramo baranyagiwe kuva gitangiye kugeza kirangiye

Sinach i Kigali mu gitaramo cya Pasika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND