RFL
Kigali

Simon Kabera arashima Imana yamuhaye umwana w’umuhungu wa gatatu yise Gedeon Kabera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2015 16:46
1


Umuhanzi Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arashima Imana bikomeye kubw’umugisha yahaye umuryango we ikabaha umwana w’umuhungu wa gatatu bise Kabera Gedeon.



Tariki ya 21 Nzeri 2015 nibwo Simon Kabera n’umugore we bibarutse umwana w’umuhungu wa gatatu, baza kumwita Gideon Kabera. Uyu mwana wabo aje akuririra abandi bahungu babiri aribo Sammy Nshuti Kabera ari nawe mukuru ndetse na murumuna we Jessy Mugisha Kabera.

 Simon Kabera

Gedeon Kabera umwana wa gatatu wa Simon Kabera

Simon Kabera yabwiye umunyamakuru w’inyarwanda.com ko banezerewe cyane ndetse bakaba bafite ishimwe rikomeye ku Mana kuko imirimo yayo itangaje.

Umuryango wa Simon Kabera urashima Imana kubwa byinshi ikomeje kubakorera ndetse no kuba barungutse undi mwana w'umuhungu kandi bakamubyara neza. Kuba umwana we yaramwise Gideon (izina rigaragara muri Bibiliya rivuga umunyembaraga), Simon Kabera avuga ko ari izina Imana yamushyize ku mutima.

Simon Kabera hamwe n'umugore we bafitanye abana batatu

Kuba Imana imaze kubaha abana batatu kandi bose bakaba ari abahungu gusa, Simon Kabera avuga ko ari umugisha ku muryango we kuko abo bahungu bazabazanira abakazana batatu nabo bakazababera abana baziyongera ku bahungu batatu Imana yabahaye, yagize ati:

Twaranezerewe cyane (tumaze kubyara) kandi turashima Imana. Aba bahungu bazatuzanira abakazana batatu nabo bazatubere abana, urumva ko dufite n’abakobwa batatu, Imana ishimwe.

Umuramyi Simon Kabera afite ishimwe rikomeye ku Mana

Simon Kabera ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR Remera. Simon Kabera azwi cyane mu ndirimbo: Mfashe inanga, Gusenga, Soon and very soon, Munsi yawo n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    NANJYE NIFATANIJE NUYU MURYANGO GUSHIMA IMANA KO ARIYO ITANGA GUTWITA IGATANGA NO KUBYARA!





Inyarwanda BACKGROUND