RFL
Kigali

Sigaho kwiheba kuko Yesu uzi aho ibyawe biherereye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/03/2017 9:36
10


Mu isi umuntu ahora mu buzima bwo kugerageza, rimwe bikemera ubundi bikanga, hakaba igihe umuntu acika intege akumva atazanongera kunyura bene iyo nzira, ariko nkuzaniye inkuru y’uko Yesu naza azakwereka aho umugisha wawe uherereye, igihe umaze usa n’uruhira ubusa azaguha ibinezeza umutima wawe.



Rimwe abigishwa bigeze bajya kuroba biranga neza ngo bakesha ijoro nta kintu babona. Hari igihe umuntu muri ubu buzima byanga abantu bakajya bavuga ngo ntakigenda cye, ariko burya Yesu atafunguye imiryango ushobora kumara imyaka y’ubuzima bwawe bwose ugerageza.

Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.’’ Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. Yohana 21:6 Aba bigishwa bari abahanga mu mwuga wo kuroba kuko kuva na mbere niwo bakoraga, aho Yesu yahamagariye bamwe muri bo. Ibintu bakoraga bari babimenyereye, bazi uburyo umuntu abikoramo amafi akaboneka, ariko biranga. Icyakora bagize amahirwe umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara ku kibaya cy’inyanja nubwo batahise bamenya ko ari we.

Yesu ababaza niba bafite icyo kurya baramuhakanira. Ni bwo yababwiye aho bajugunya urushundura ko ari iburyo bw’ubwato, ngo babikoze ifi zibabana nyinshi. Bajya bahishurirwa ko ari Yesu.

Mu by’ukuri nubwo abantu ntako batagira ngo bakore cyane, bashakisha ubuzima kandi ni byiza, bakiriza amanywa bagakesha amajoro menshi bagerageza kureba ko babona imitungo, ariko Yesu atakweretse aho ujugunya byakugora.Dukwiye gusaba Imana ikatwereka aho umugisha wacu uherereye kandi burya ntabwo aba ari kure.

Ikibazo wakwibaza, ni uko ijoro ryose buriya inshundura zabo zitigeze zigera iburyo bwabo? Ariko ijambo rikomeye ni iryo Yesu yavuze, nta kintu na kimwe kitagira amatwi yumva Imana.

Aba bigishwa ntacyo batari bakoze ngo barobe, bajugunya inshundura ahantu hose, amajyaruguru, amajyepfo y’ubwato, ibumoso n’ahandi henshi. Iyo Yesu ataraza ngo akwereke aho ujugunya urushundura rwawe, uba ukijarajara kuko utaba uzi icyerekezo, ariko usabe Yesu aze akwereke iburyo bwawe.

Yesu amaze kuvuga no kubereka aho bajugunya urushundura babonye ifi nyinshi cyane kugeza naho basaba abandi kubafasha gukurura. Iyo utaramenya aho umugisha wawe uri, uraruha birenze urugero, ikindi ukora imirimo myinshi itari ngombwa, byaba ngombwa ko Yesu akugarura ukagaruka kandi wamaze no kunanirwa cyane.

Icyampa Yesu akavuga ijambo rimwe ku buzima bwawe, akakwereka aho ibyawe biherereye, uzabona umugisha wawe, kuko wamara amajoro menshi ariko naza azaguha icyerekezo, Imana iguhe umugisha, Amen.

Src: Agakiza.org

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukiza7 years ago
    amen
  • I T7 years ago
    Amen!!! nibyiza no kutugezaho ijombo ry'Imana, God bless u!
  • nsengimana 7 years ago
    ntakure imana itakura umuntu kandi tugomba kwakira ubuzima wakinsangamo rwose gusa umuntu agomba gushima uko ari.
  • Priscillah7 years ago
    Amen.ntakintu nakimwe kitumva Imana
  • 7 years ago
    Amen!Yesu Ndagusabye Ngo Natwe Utuvugeho Ijambo Rimwe Mubuzima Bwacu.
  • 7 years ago
    Amen
  • coco7 years ago
    amen amen
  • violette7 years ago
    Ngisoma aya magambo ndafashijwe.kuko mu byukuri ushobora gukoresha ingufu zawe zose ngo ugere ku kintu runaka,ariko bikanga,ni YESU UFITE URUFUNGUZO RWA BYOSE.iyo umweguriye ibyawe ntabura ikerekezo akuganishamo.
  • Mamy7 years ago
    AMEN.Yezu ni byose kubamwizera
  • Nshutinzima vincent7 years ago
    Amen Irijambo ryimana rinkoze kumutima yes ngwino hafi yange kuko nagiye kure yawe?





Inyarwanda BACKGROUND