Inkuru nziza ku bayoboke ba Islam mu Rwanda yanishimiwe n’umuryango w’abasilamu mu Rwanda, ni iy’umuvugabutumwa wo mu itorero rya gikiristu uherutse gufata icyemezo cyo kwinjira mu idini ya islam hamwe n’abayoboke be ndetse akiyemeza gukoresha urugo rwe nk’umusigiti, ubu abayoboke bakaba bakomeje kwiyongera.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sheikh Kayitare Ibrahim, Mufti w’u Rwanda uyobora umuryango w’abasilamu mu Rwanda, yadutangarije ko aya makuru nabo yabagezeho kandi bakaba barayishimiye ariko raporo yabyo bakaba batarayibona n’ubwo amwe mu makuru yabyo bayazi. Sheikh Kayitare Ibrahim yabwiye Inyarwanda.com ko Shirimpaka Bertin wo mu mudugudu wa Bigugu, mu kagari ka Samiyonga, mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Nyaruguru, ari we wari umuvugabutumwa akaza kumenya ukuri akayoboka Islam.
Mufti w'u Rwanda; Sheikh Kayitare Ibrahim uyobora umuryango w'abasilamu mu Rwanda
Uyu Shirimpaka Bertin yajyaga abwiriza mu mpuzamatorero y’Ababatisita mu Rwanda (UEBR: Union des Eglises Baptistes au Rwanda) muri aka karere ka Nyaruguru, aza guhindura yiyemeza guhinduka umusilamu we n’abayoboke be ndetse kugeza ubu habarurwa abibumbiye mu miryango y’abasilamu bagera kuri 538.
Nsabimana Boniface; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Samiyonga, yahamirije Inyarwanda.com iby’aya makuru, anavuga ko kugeza ubu nyuma yo kwiyomora ku bakiristu akajya muri Islam, Shirimpaka Bertin yari yariyemeje gutanga urugo rwe ngo bajye barusengeramo mu mwanya w’umisigiti ariko ubuyobozi bukaba bwarabasabye ko bakubaka umusigiti ahabunegewe, ndetse hamwe n’ubuyobozi bw’idini ya Islam ibi bikaba biri mu nzira.
Shirimpaka Bertin w’imyaka 53 y’amavuko, yatangarije Inyarwanda.com ko yagiye mu itorero ry’Ababatisita mu mwaka w’1973, akaza no gutangira kuba umuvugabutumwa muri iri torero mu mwaka w’1994, ariko akaba yicuza iki gihe cyose yamaze ari umukiristu kuko iyo amenya imyemerere y’idini ya Islam kuva kera, we na baganzi be benshi baba baribereye abasilamu bakayoboka idini y’ukuri. Avuga kandi ko yamenye uburyo idini ya Islam ariyo dini y’ukuri ikwiye kwizerwa binyuze mu gitabo cya Bibiliya n’ubwo gisanzwe gikoreshwa n’abakiristu.
Yagize ati: “Njye nasomye Bibiliya, nsoma amategeko Imana yahaye Mose ubwo yavanaga Abisilaheri muri Egiputa, nsoma itegeko rya mbere nsanga nari mu bujiji bukomeye, kuko Imana yo kwizerwa ari Imana imwe rukumbi yo mu ijuru, iyo menya cyera imyemerere ya Islam mba narabaye we kuva na mbere.”
Shirimpaka Bertin yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu abayoboke ba Islam bamaze gutora Shahada bagera kuri 285, ariko ubaze n’imiryango yabo bakaba kugeza ubu bagera kuri 538. Ashimangira ko bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi kuko bagenda basobanukirwa bakamenya ukuri, muri abo bose hakaba harimo abo yahoze abwiriza mu itorero ry’Ababatisita ndetse n’abandi bavuye mu matorero ya gikiristu atandukanye.
TANGA IGITECYEREZO