RFL
Kigali

Shining Stars yakoze igitaramo kibereye ijisho cyuje udushya twinshi tutazibagirana i Masoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2016 4:10
8


Nyuma y’igihe kitari gito bitegura iki gitaramo ‘Slaves of Worship’, abagize itsinda Shining Stars kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016 bakoze igitaramo kidasanzwe cyabereye i Masoro kuri Restoration church kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira byari ubuntu.



Iki gitaramo 'Slaves of Worship' cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwa Evangelical Restoration Church Masoro rwari rwakubise rwuzuye, abandi bantu bahagaze hanze yarwo. Shining Stars yari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda aribo: Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Israel Mbonyi, itsinda True Promises, Shekinah ndetse n’umuhanzi uzamutse neza Arsene Tuyi.

Shining Stars

Ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru

Shining Stars yubahirije amasaha yo gutangira ikintu gikunze kugora benshi mu bahanzi. Ku mugoroba ahagana isaa kumi n’imwe n’indi minota nibwo iki gitaramo cyatangiye, True Promises yakirwa mu ba mbere yishimirwa n’abantu batari bacye. Shining Stars ari nayo yateguye iki gitaramo yaje kwakirwa mu byiciro bine, buri uko yakiriwe ikazana agashya mu mibyinire yiganjemo igezweho (Modern) aho bakoreshaga ingingo zabo mu guhimbaza Imana.

Aba basore n’inkumi ba Shining Stars baje kwakirwa bakina umukino ugaragaza umuntu wari imbata ya satani, nyuma akaza kugirirwa ubuntu agahura na Yesu Kristo akamukiza abadayimoni bari baramubase, agahinduka imbata y’Imana, akiyemeza kutazatezuka ku Mana kuko aho yarari mbere nta mahoro yari afite ariko ubu akaba atekanye.

Usibye Shining Stars yishimiwe mu buryo bukomeye n’abantu bari aho, abandi bahanzi batumiwe, nabo baririmbye buri umwe mu ndirimbo eshatu, barishimirwa cyane, biba akarusho kuri Patient Bizimana mu ndirimbo ‘Ubwo Buntu’, Gaby Kamanzi mu ndirimbo ‘Arankunda’, Israel Mbonyi mu ndirimbo ‘Ndanyuzwe’ uyu akaba yavuze ko yaje atazi ko ari buririmbe. Patient Bizimana na Gaby Kamanzi buri umwe yakoze agashya ko kubanziriza ku ndirimbo yumvikanye nk'aho ari nshya mu matwi y'abantu bari aho.

Ubwo buntu burandenze

Patient Bizimana nyuma y'amezi abiri abantu batamuca iryera, yishimiwe bikomeye

Akandi gashya aba basore n’inkumi ba Shining Stars bakoze ni aho bahamagaraga Intumwa Masasu bakamubwira ko bagiye kumwigisha kubyina. Baje gufatana mu maboko baceza umuziki bajyana ibintu wabonaga barafashe umwanya wo kubyitoza. Uburyo abantu bari bizihiwe cyane, ni amateka Shining Stars yanditse i Masoro kuko iki gitaramo cyayo kidateze kuzibagirana. Apotre Masasu yavuze ko atiyumvisha impamvu urubyiruko rujya mu tubyiniro rukurikiyeyo umuziki mu gihe no mu nzu y'Imana uwo muziki wacurangwa ariko mu buryo buhimbaza Imana.

Apotre Yoshuwa Masasu uyobora Restoration church ku isi, mu mwanya yahawe wo kwigisha ijambo ry’Imana, yahuguriye urubyiruko rwari aho n’abandi bose bitabiriye icyo gitaramo kuba imbata z’Imana. Asobanura neza kuba imbata y’Imana icyo bivuze, yababwiye ko Imana bakorera ariyo ikwiye kubaha umurongo n’amabwiriza bagenderaho, abakurira inzira ku murima ko ataribo ubwabo bakwiye gutegeka Imana ibyo bagomba gukora, ati “Masasu ntabwo ndi umujyanama wa Yesu, ndi imbata ye, nari imbata y’ibyaha, ubu ndi imbata yo gukiranuka”

Apotre Yoshuwa Masasu

Apotre Masasu yatanze impanuro akora no mu nganzo aririmbira abari aho

Ku isaha ya saa tatu n’igice z'ijoro nibwo igitaramo cyahumuje. Mu ijambo ry’uwatangije itsinda rya Shining Stars, Deborah Uwamahoro Masasu akaba umukobwa wa Apotre Masasu, yashimiye Imana yabashoboje gukora umurimo ukomeye dore ko hanabonetse abantu basaga icumi bakiriye agakiza. Ati ‘Biraturenze Mana byari biryoshye’. Mu gusoza uyu mukobwa Deborah niwe wasabiye umugisha abantu bose bari muri icyo gitaramo 'Slaves of worship'.

REBA AMAFOTO YARANZE IGITARAMO CYA SHINING STARS

Shining Stars

Iri tsinda ry'abaramyi niryo ryabanje kuri stage

Shining Stars

Abatari bacye baryohewe cyane bati "Uwaduha amababa tukigurukira"

Amina Umuhoza

Amina Umuhoza yavuze ubutumwa binyuze muri 'Spoken word'

Shining Stars

Shining Stars

Hano Malayika yari amaze kunesha abadayimoni bazitiraga ushaka kuba imbata y'Imana

Slaves of Worship

Shining Stars

Abasore n'inkumi bagize Shining Stars biyemeje kuba imbata zo kuramya

Shining StarsShining Stars

Bahimbaza Imana bakoresheje ingingo zabo

Shining Stars

Shining Stars yakuriwe ingofero mu guhanga udushya

Shining Stars

Arsene Tuyi nyuma yo kuririmba yaje gutungurwa akorerwa isabukuru

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yagaragarijwe ko 'Arankunda' ibahumuriza imitima

Shining Stars

Patient Bizimana ati 'Ubwo buntu burandenze'

Shekinah danceShekinah dance

Shekinah Dance yakanyujijeho mu njyana ya kinyarwanda

Apotre MasasuMasoro

Apotre Masasu yabanje kwigishwa guceza umuziki

Intumwa Masasu YoshuwaApotre Masasu

Intumwa Masasu Yoshuwa yahanuye urubyiruko rwirukira mu tubyiniro

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi niwe muhanzi waririmbye nyuma y'abandi, abantu bari batangiye gutaha

Alain Numa

Alain Numa yari yaje kwihera ijisho uburyohe bw'iki gitaramo

Pastor Alphonse

Pastor Alphonse Seruhungo n'umugore we bari muri iki gitaramo

Shining Stars

Bamwe mu bakobwa bagize Shining Stars

Amafoto: Moses Niyonzima/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni7 years ago
    Mbega byiza!!!! Uwiteka akwiye icyubahiro. Imana ibahe umugisha cyane! Byari agahebuzo. Turabakunda kandi turabasengera. Bzuu
  • Elysé Habimana iBurundi7 years ago
    Birahimbaye Cane Abasani Bomurwanda Muraceza Kabisa!
  • Izk7 years ago
    Congs to Fanny and the team, we have been blessed. and Big thanks to Daddy Apostle Joshua Masasu
  • Adeline7 years ago
    Mwadukoreye ibintu byiza aba bana ntiwamenyako arabinaha naje inaha muri vacance arko nabonye concert yaryoheye kdi yaririmo ubwiza bw'Imana
  • SUAVIS IRAKOZE7 years ago
    Waooo.icyubahiro ni icy'IMANA kubwabo bakijijwe.courage bro and sisters ntakindi kidukwiriye atari ukuba imbata zo kuramya IMANA
  • UWERA Rita7 years ago
    amen ndabakunda cyane kand imana ibahe umugisha kugitaramo cyiza mwakoze sinahabaye ark ibyo mbonye hano birandenze kand imana ikomeze ibagure
  • 7 years ago
    gud praise the lord
  • 7 years ago
    gud praise the lord





Inyarwanda BACKGROUND