RFL
Kigali

Shining stars bakoreye igitaramo muri 4G Square mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa basanzwe bakorera mu nsengero

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2018 19:05
0


Itsinda Shing Stars rigizwe n'urubyiruko rwo muri Restoration church bakaba bariyemeje guhimbaza Imana bakoresheje ingingo zabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe bakoreye igitaramo muri 4G Square mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa basanzwe bakorera mu nsengero.



Muri iki gitaramo Shining stars bahimbaje Imana mu mbyino zitandukanye cyane cyane mu zigezweho. Bahimbaje Imana mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, abantu benshi barizihirwa, biba akarusho uko Shining Stars babyinaga 'I Know Who I am' y'umuhanzikazi w'icyamamare muri Afrika, Sinach utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana. Ni igitaramo kizaba tariki 1 Mata 2018 kikazabera muri Parikingi za Stade Amahoro. 

Ntibyari bimenyerewe kubona ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana biba ugasanga bibereye ahantu hatari mu nsengero ariko iri tsinda rya Shining Stars rifite intego zo kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino binyunye mu gukora ibikorwa by'ivugabutumwa ahatari mu nsengero. Nkuko twabitangarijwe n'umuyobozi wa Shining Stars ,Jack yavuze ko intego yabo yo gukora iki gikorwa ari ukuvuga ubutumwa hanze y'urusengero dore ko ababa bakeneye ubutumwa cyane ari abari hanze. Yagize ati:

Intego yacu ya mbere twahamagariwe kuvuga ubutumwa bwiza, hari icyo abantu bibeshya bazi ko abantu babyina bari mu tubyiniro gusa ariko si ko bimeze ahubwo wabyina kandi uhimbaza Imana ndetse ukavuga n'ubutumwa bwiza intego yacu yari ukwishimira mu mwami kandi tunavuga ubutumwa bwiza.

Dj Spin ni we wayoboye iki gitaramo cya Shining Stars cyabereye muri 4G Square mu mujyi wa Kigali maze abyinisha abitabiriye iki gitaramo ku buryo bwo hejuru. Umuhanzi Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe' nawe yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo dore ko yari afite ababyinnyi (Drama team) bagaragaje ubuhanga ku rwego rwo hejuru mu guhimbaza Imana bakoresheje ingingo zabo. Shining Stars banyuzagamo bagatanga ubutumwa ku bantu bari muri iki gitaramo bakabashishikariza gukoresha interineti yihuta ya 4G.

REBA AMAFOTO

Dj Spin

Dj Spin ni we wayoboye iki gitaramo

Murwego rwo kwagura ivugabutumwa Shining Stars yakoreye igitaramo muri 4G Square

Becky ukora muri RTV Sunday Live ni umubyinnyi ukomeye muri Shining Stars

Shining stars

Abantu bizihiwe cyane

Shining stars

Uyu mwana yagaragaje ko afite impano idasanzwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND