Itsinda Shekinah Drama team rigizwe n’urubyiruko rubarizwa muri Restoration church, ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Gusura urwibutso rwa Gisozi ndetse n'igitaramo 'Quest to the cure' byabaye kuri uyu wa 30 Mata 2017. Mu masaha ya mu gitondo ni bwo uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rusobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni, ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma yo gusobanurirwa mu ncamake amateka y’u Rwanda banakasonurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, uru rubyiruko rwo muri Shekinah Drama team rwashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abatutsi bazize uko bavutse bakicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane z’abatutsi zisaga miliyoni imwe mu minsi 100.
Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017 ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Shekinah Drama team yakoze igitaramo ‘Quest to the cure’ bisobanuye 'Inzira Igana ku Muti' cyari kibaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2017 dore ko igitaramo cya mbere bagikoze tariki 9 Mata 2017 kikabera Kimisagara kuri Restoration church. Igitaramo Shekinah yakoze kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata cyitabiriwe cyane kabone nubwo imvura yari irimo kugwa, gusa ikaba itari nyinshi.
Muri iki gitaramo cyabereye ku Gisozi kuri uyu wa 30 Mata 2017, Shekinah Drama team yafatanyije n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, batanga ubutumwa bw’ihumure binyuze mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico. Abahanzi bari kumwe na Shekinah Drama team hari: Beauty For Ashes,Rene Patrick n'abandi. Mu butumwa bwahatangiwe harimo gushaka umuti mu bumwe n’ubwiyunge cyane banavugamo ubutumwa bwiza bw’agakiza, imbabazi no kubohorwa kuba muri Kristo Yesu.
REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Hano biteguraga kwinjira
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
Nyuma yaho baje guhurira mu gitaramo 'Quest to the cure'
Shekinah Drama team yakinnye umukino ushushanya inzira igana ku muti
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batari bacye kabone nubwo imvura yari irimo kugwa
Amanda Fung umwe mu bagize Beauty For Ashes
Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba & Shekinah Drama Team
TANGA IGITECYEREZO