RFL
Kigali

'Sinshobora gukora secular' Sharon Kacyeye wabonye itike mbere y'abandi 49 yo kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 14:55
0


Sharon Kacyeye ni umuririmbyi w'umuhanga ubarizwa mu itsinda rya Kingdom of God Ministries izwi mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza n'izindi'. Mu irushanwa ry'abashaka kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, Sharon Kacyeye yabonye itike mbere y'abandi.



Amarushanwa yo gushaka abanyempano baziga umuziki ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo, amaze kubera; Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye ndetse no muri Kigali. I Kigali iri ryushanwa ryahabereye tariki 14 Mutarama 2018. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo habaye Final yabereye i Kigali ari nabwo hamenyekana abanyeshuri 50 bazajya kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo.

Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'ishuri ry'umuziki rya Nyundo, muri uyu mwaka wa 2018, abanyempano 50 ni bo bazahabwa itike yo kwiga umuziki muri iri shuri. Gusa mbere yuko aba banyempano batangazwa, Sharon Kacyeye w'imyaka 17 y'amavuko umwe mu bitabiriye iri rushanwa ubwo ryaberaga i Kigali tariki 14/1/2018, kuri uwo munsi yaraye yibitseho itike yo kwiga muri iri shuri nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse ubwo yarushanwa na bagenzi be basaga 90 bahuriye mu irushanwa i Kigali. 

Sharon Kacyeye

Sharon ubwo yashakaga amahirwe yo kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo

Ubwo Sharon Kacyeye yari amaze kuririmba muri iri rushanwa, Murigande Jacques uzwi nka Might Popo, umuyobozi w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo ndetse akaba n'umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa ryo gutoranya abanyempano baziga muri iri shuri mu mwaka wa 2018, yanyuzwe bikomeye n'imiririmbire ya Sharon Kacyeye, nuko ahita amwemerera itike yo kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo ndetse amusaba kwitegura gutangira ishuri. Sharon Kacyeye yemerewe kwiga muri iri shuri, mbere yuko hatangazwa abanyempano 50 batsinze irushanwa.

Ibi bivuze ko Sharon Kacyeye yahawe itike mbere y'abandi 49 bagomba gutoranywa, gusa bakaba bamenyekana kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 dore ko ari bwo habaye Final. Might Popo yahise abaza Sharon Kacyeye inzozi afite mu myaka 10 iri imbere, nuko Sharon atangaza ko yifuza kuba umuhanzi ukomeye ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Sharon Kacyeye yabajijwe niba nta nzozi afite zo kuririmba umuziki usanzwe (secular) nuko atangaza ko adashobora gukora umuziki usanzwe ati: "Nta byo mfite mu nzozi"

Kingdom of God Ministries

Sharon ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sharon Kacyeye yatangaje ko yashimishijwe cyane no gutsindira kwiga muri iri shuri ry'umuziki rya Nyundo. Yavuze ko nawe ubwe yatunguwe cyane n'uko yaririmbye, ashimira Imana yamushoboje. Yunzemo ko yagiye kuri stage afite ubwoba bwinshi cyane bitewe n'uko yari yabonye bagenzi be uko baririmbye, gusa agezeho Imana iramukoresha, aririmba neza cyane bikora ku mutima wa Might Popo ndetse anashimisha cyane abantu bose bari ahabereye iri rushanwa. Yagize ati:

Ngira ngo wenda ni amasengesho mama yansengeye ngiye kugenda. Ikintu cyabaye rero naragiye mu bantu basaga 90 ndahatana, Imana ingirira ubuntu, nagiye kuri stage mfite ubwoba pe kuko abantu bari babanje mbere bari barenze, ariko ngezeho Imana irankoresha, sinzi nanjye ibintu nakoze ahantu byavuye umuyobozi wabo aratangara cyane kuko yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka. Yambajije aho nibona mu myaka icumi iri imbere, mubwira ko nifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga muri Gospel. Yahise abwira abandi ngo bampe amashyi menshi. (...) Njye bahise bambwira ko natsinze, ngo ningende nitegure ishuri, byaranshimishije cyane, mbanza kwanga kubyemera, nyuma nza kubyemera. Ni ubuntu bw'Imana. 

Twabibutsa ko abagize akanama nkemurampaka muri aya majonjora yo gushaka abiga umuziki mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo ari; Pastor Aimable Nsabayesu, Murenzi Janvier na Might Popo. Muri uyu mwaka wa 2018 abanyempano 50 ni bo bazajya kwiga umuziki muri iri shuri. Iri shuri rikaba rimaze gushyira ku rundi rwego umuziki nyarwanda dore ko bamwe mu baryizemo/abaryigamo bari kugaragaza ubudasa mu muziki yaba mu bitaramo bikomeye no mu bindi bikorwa by'umuziki batumirwamo. 

might popo

Might Popo umuyobozi w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD YA SHARON KACYEYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND