RFL
Kigali

Igitaramo Bosco Nshuti yatumiyemo Dominic na Alex Dusabe cyahuruje imbaga, ubutaha ngo ni Stade Amahoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/09/2018 20:00
1


Kuri iki Cyumweru tariki 2/09/2018 Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yakoze igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana aho yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe.



Ni igitaramo Bosco Nshuti yise 'Ibyo ntunze Live concert'. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kitabirwa n'abantu ibihumbi n'amagana, icyakora kwinjira byari ubuntu. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yari ari kumwe na Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, New Melody, Pappy Clever na Korali Silowamu. Aba bose bashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo biba akarusho kuri Alex Dusabe na Dominic Ashimwe.

Bosco Nshuti yafashijwe mu buryo bw'amajwi n'abaririmbyi bakomeye muri ADEPR

Bosco Nshuti yeretswe urukundo rwinshi muri iki gitaramo cye bwite ndetse akaba ari nacyo cya mbere akoreye hanze y'urusengero. Mu ndirimbo ze yaririmbye mu muziki w'umwimerere na cyane ko yari ari kumwe n'abaririmbyi b'intyoza bo muri ADEPR, yishimiwe cyane, bishimangirwa no kuba abantu bose baririmbanye na we bahagaze. Indirimbo ye 'Ibyo ntunze', byagaragaye ko yubatse imitima ya benshi bitewe n'uburyo abantu bamwishimiye birenze ubwo yari arimo kuyiririmba.

Aline Gahongayire na Alain Numa bari mu bafashijwe cyane

Abari bari benshi cyane, Serena Hotel yari yakubise yuzuye

Iki gitaramo cya Bosco Nshuti kitabiriwe cyane n'abiganjemo urubyiruko, cyatangarijwemo ko ubutaha ari ukujya muri Stade Amahoro ahashobora kwakira abantu benshi cyane. Ibi byatangajwe na Fidèle Kwizera umuhuzabikorwa w'iki gitaramo, ubusanzwe akaba ari na mubyara wa Bosco Nshuti nyiri iki gitaramo. Uyu mugabo yiseguye ku bantu babuze aho bicara, ababwira ko bahisemo gukorera igitaramo muri Kigali Serena Hotel kubera kwizera gucye, aha akaba yavugaga ko batari bizeye ko bazabona abantu benshi.


Bosco Nshuti mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel

Fidèle Kwizera yijeje abari muri iki gitaramo ko ubutaha bazajya muri Stade Amahoro i Remera.Yabivuze ubona akomeje rwose ntabwo byari urwenya. Yagize ati: "Mutubabarire ku bwo kwizera guke tukabazana ahantu hato, ubutaha ni stade Amahoro kandi ndabyizeye ko muzaza." Nyuma y'aya magambo uyu mugabo yavuze, abantu bari muri iki gitaramo bakomye amashyi menshi nk'ikimenyetso cy'uko bakiranye yombi ibyo yari ababwiye.

Ahagana Saa Moya na 36 z'umugoroba ni bwo Alex Dusabe yongeye kugaruka kuri stage yishimirwa birenze n'abari muri iki gitaramo dore ko bagaragaje ko bari bafite inyota nyinshi yo gufatanya na we kuramya Imana. Byabaye akarusho ubwo yari ageze ku ndirimbo ye 'Umuyoboro' imwe mu zatumbagije izina rye mu Rwanda.

Alex Dusabe imbere y'abari mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Dominic Ashimwe wamuritse bwa mbere impano iri muri Bosco Nshuti, mu ma Saa Mbiri zuzuye z'ijoro ni bwo yageze kuri stage, ahera ku ndirimbo ye 'Ndishimye'. Yabanje ariko kunenga ababyeyi bari muri iki gitaramo batavuza impundu! Yageze aho asaba abantu gucana amatara ya telefone zabo, bahita babikora bose nuko baririmbana bamanitse amatekefone hejuru, bati "N'ubwo byari bikomeye wabikoze ubikunze,...Ndishimye."

Dominic Ashimwe yasabye abantu bose gucana amatara ya telefone zabo

Dominic Ashimwe yakurikijeho indirimbo ye Ashimwe ikunzwe n'abatari bacye mu gihugu, anaririmba indirimbo ye nshya "Wambereye imfura". Yasoje aririmba n'abari muri iki gitaramo indirimbo ye irimo amagambo agira ati "Kumenya Imana si ukwibeshya, kuyikurikira si ukuyoba." Dominic Ashimwe yafashe mikoro abwira abantu ko ijuru aririmba ririho. Nyuma ye, Bosco Nshuti yashimiye abantu banyuranye bamubaye hafi mu gitaramo cye kuva mu myiteguro kugeza ku munsi w'igitaramo.

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi b'abanyempano umuziki w'u Rwanda ufite. Impano ye yamuritswe bwa mbere na Dominic Ashimwe mu mpera za 2016 mu gitaramo yakoreye muri New Life Bible Church Kicucukiro. Icyo gihe Dominic Ashimwe yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Bosco Nshuti yaherukaga gukora igitaramo mu mwaka ushize cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke. Icyo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu mpera z'icyumweri gishize na cyo kitabiriwe cyane.

REBA ANDI MAFOTO



AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Giselle5 years ago
    Halleluaaaaaaaaa mana naranezerwe bitavugwa, Mukozi w'Imana Dominic Ashimwe waranejeje ngiye kugusanga kuristage bariya baplotokole baranyangira ndababaraaaaa. Mana ndagukunda ejo wongeye kunezeza mu ndirimbo WAMBEREYE IMFURA WARAKOZE. Imana ibahe umugisha abateguye iyi conceri, baduhe indi vuba





Inyarwanda BACKGROUND