RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo nshya ‘YITWA YAHWEH’ iri mu njyana y’ikizuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2017 13:11
0


Umuhanzi Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Yitwa Yahweh' iri mu njyana y’ikizuru na Afrobeat. Nkuko Serge yabitangarije Inyarwanda.com, Yahweh ni indirimbo yen nshya yakoze mu rwego rwo rwo guhimbaza Imana, ikaba yarakozwe na Producer Peniel wo muri Hear Record.



Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya Imana, kuri ubu akomeje kugaragara cyane mu ndirimbo zibyinitse zo guhimbaza Imana. Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya yagize ati “Ni indirimbo yo guhimbaza Imana, nashatse kuvuga gukomera kw’Imana uburyo ari inyembaraga nyinshyi cyane, indirimbo yakozwe na Hear Record. Irimo ikizuru na Afreabeat n’akayumbe gacye”.  

UMVA HANO YITWA YAHWEH INDIRIMBO NSHYA YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND