RFL
Kigali

Biravugwa ko umuhanzi Serge Iyamuremye atazagaruka mu Rwanda- Icyo abivugaho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/01/2015 12:56
5


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye kuri ubu arabarizwa mu gihugu cya Zimbabwe aho yagiye gukora ibitaramo binyuranye ku butumire bw’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu , agahakana amakuru avuga ko atazagaruka mu Rwanda.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, uyu muhanzi yadutangarije ko yahagurutse mu Rwanda ku itariki   01/01/2015 agiye kwitabira ubutumire bw’abanyarwanda baba mu gihugu cya Zimbabwe .

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye

Yagize ati” Nahagurutse mu Rwanda ngiye kwitabira ubutumire bwa International church yo muri Harare , umurwa mukuru wa Zimbabwe ribarizwamo n'abanyarwanda. Basanzwe bakurikirana ibihangano byanjye .

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga  cy'indege cya Harare(Harare Intenational Airport)

Umuhanzi Serge ngo yatunguwe no gusanga abantu baho bazi indirimbo ze nyinshi harimo ‘Arampagije’, ‘Amashimwe’,’Ntawundi’ n’izindi zinyuranye.

Ku bivugwa ko uyu muhanzi wegukanye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu mwaka wa 2014 mu marushanwa ya Groove awards atazagaruka mu Rwanda, nabyo yagize icyo abivugaho.

 Mu magambo ye yagize ati” Nahagurutse mu Rwanda njyanywe n’impamvu 2:Gutaha ubukwe bwa mushiki wanjye ndetse no kwitabira ubutumire bw’igitaramo natumiwemo hano.”

“Ikosa ryo kutagaruka mu Rwanda sinarikora. Nkimara kurangiza concert nzahita ngaruka kandi mfite n’ibindi bikorwa nyinshi harimo n’ibitaramo ngomba gukora mu Rwanda harimo n’igitaramo cyateguwe na Groove , urumva ko ngomba kugaruka byanze bikunze.

Serge

Groove awards 2014:Serge Iyamuremye ubwo yegukanaga igihembo cy'umuhanzi w'umugabo witwaye neza kurusha abandi

Nkuko uyu muhanzi yakomeje abidutangariza, azagaruka mu Rwanda nyuma yo gukora igitaramo yatumiwemo kizaba ku itariki 20 Gashyantare 2015 . Uretse igitaramo , Serge Iyamuremye akaba ateganya gukorana indirimbo n’itsinda rikomeye rya Zimpraise yemeza ko mu minsi ahamaze yabigiyeho byinshi .

Reba hano amshusho y'indirimbo 'Amashimwe' by Serge Iyamuremye

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Arampagije' ya Serge Iyamuremye

 R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ange9 years ago
    Who care anyway!!
  • 9 years ago
    u so gud artost in world !!!!
  • bill9 years ago
    u so luck than how u think it
  • jojo9 years ago
    what do you mean ange thats jelous
  • Didi9 years ago
    hahaha aho ni i kanombe ngukosore neza wangu.hindura gira vuba





Inyarwanda BACKGROUND