RFL
Kigali

Spiderman Game Centre yateguriye abana ibirori bya Pasika 'Easter Kids Party' bizaberamo n'amarushanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2018 12:13
0


Spiderman Game Centre ikorera i Masaka yateguriye abana ibirori bya Pasika 'Easter Kids Party' bizaberamo n'amarushanwa kuva tariki 30 Werurwe kugeza tariki 2 Mata 2018. Abana bazitabira bazasobanurirwa byinshi kuri Pasika basusurutswe na Dj Spin, Serge Iyamuremye, Columbus n'abandi.



Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Rutayisire Junior wo muri Spiderman Game Centre iri gutegura ibi birori byiswe 'Easter Kids Party', yavuze ko abateguriwe ibi birori bya pasika ari abana kuva ku myaka ibiri y'amavuko kuzamura, gusa ngo n'abantu baku bemerewe kwitabira na cyane ko bazaba baherekeje abana. Intego izaba ari ukwidagadura, gusabana no kwishimana mu bihe bya Pasika umunsi ukomeye ku bakristo aho baba bizihiza izuka rya Yesu Kristo.

Image result for Dj Spin amakuru Inyarwanda

Dj Spin azaba avangavanga imiziki

Ibi birori byateguriwe abana bizaba kuva tariki 30 Werurwe kugeza tariki 2 Mata 2018. Gutangira ni Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa tatu z'ijoro. Umwana umwe azajya yishyura 5000Frw, gusa ababyeyi bo bazinjirira ubuntu. Rutayisire Junior yabwiye Inyarwanda.com ko muri ibi birori bya Pasika hazaberamo igikorwa cyo kugaragaza impano binyuze mu marushanwa azakorerwa mu byiciro bitandukanye birimo; Kuririmba, kumurika imideli, kubyina, kuvuga imivugo, gusoma no gutera urwenya. Abana bazatsinda muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo bizabashimisha.

Image result for cOLUMBUS amakuru Inyarwanda

Columbus azaririmba muri ibi birori

Image result for Serge Iyamuremye amakuru Inyarwanda

Serge Iyamuremye azaririmbira abana bazitabira ibi birori

Ibirori bya Pasika byateguriwe abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND