RFL
Kigali

Serge Iyamuremye ari i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2016 14:25
0


Umuhanzi Serge Iyamuremye ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’amezi atari macye amaze abarizwa muri Afrika y’Epfo ku mpamvu z’amasomo ajyanye n’umuziki, kuri ubu uyu muhanzi ari i Kigali aho yaje mu biruhuko.



Serge Iyamuremye wamenyekanye cyane mu ndirimbo’Arampagije’yageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa 25 Gicurasi 2016. Yagarutse mu Rwanda avuye muri Afrika y’Epfo aho yiga muri kaminuza ya UNISA(University of South Africa),mu ishami rya Computer science & music. Kujya kwiga umuziki,byari inzozi za Serge kuva kera.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com umuhanzi Serge Iyamuremye yavuze ko yaje mu Rwanda mu biruhuko akaba ataramenya igihe azasubirirayo. Ati 'Ndi mu Rwanda mu biruko, gusubirayo sindamenya igihe bizaterwa no kw'ishuri kuko nzasubirayo mu bizamini kubera nkoresha Online.

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2014 yawahe igihembo cya Groove Award nk'umuhanzi wakoze cyane muri uwo mwaka.Mu gihe amaze akurikirana amasomo ye y'umuziki,ubu akaba ari mu biruhuko, yadutangarije ko hari ubumenyi bwinshi amaze kurahura muri iryo shuri.

Mu gitaramo cye Bruce Melody na King James bari baje kumushyigikira

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye

Serge IyamuremyeSerge Iyamuremye

Amwe mu mafoto Serge Iyamuremye yifotoreje muri Afrika y'Epfo

REBA HANO 'ARAMPAGIJE' YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND