RFL
Kigali

Serge Iyamuremye agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Afrika y’Epfo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/02/2016 12:29
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Serge Iyamuremye kuri ubu ubarizwa muri Afrika y’Epfo kubera impamvu z’amasomo, agiye gukorerayo igitaramo cye cya mbere.



Serge Iyamuremye yavuye mu Rwanda mu mpera ya 2015. Yagiye muri Afrika y’Epfo gukomerezayo amasomo ya Kaminuza muri University of  South Africa mu ishami rigendanye na mudasobwa ndetse na muzika.

Mu kiganiro aheruka kugirana na inyarwanda.com , Serge Iyamuremye yaduhamirije ko nubwo agiye kwiga ariko azakomeza gukora muzika no gushyiramo imbaraga. Ku itariki 19 Gashyantare 2016 nibwo afite igitaramo cye cya mbere azakorera mu Mujyi wa Cape Town muri Maitland Hall. Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z'umugoroba (18h00) kugeza ku isaha ya saa yine z'ijoro (22h00).

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye azafatanya n’abahanzi bahasanzwe barimo Bow Music,  Velsses of Prasise n’itsinda rya Narabohowe. Kwinjira muri iki gitaramo kizacurangwa mu buryo bwa Live ni ama Rand 50(akoreshwa muri Afrika y’Epfo) ndetse n’ijana mu myanya y’icyubahiro(R100).

Reba hano amashusho y'indirimbo'My God' ya Serge Iyamuremye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND