RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yatangaje ko ahishiye abakunzi be ibintu byiza cyane mu gitaramo 'One Spirit' azakora muri Kanama

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2018 13:35
0


Kuri ubu Serge Iyamuremye ari kuryama amasaha macye ku munsi kubera imyiteguro arimo y'igitaramo gikomeye yise 'One Spirit' azamurikiramo album ye nshya. Iki gitaramo kizaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2018.



Serge Iyamuremye akunzwe cyane mu ndirimbo: Arampagije, Amashimwe, Nta wundi nambaza, Nzaririmba Hoziana n'izindi. Kuri ubu ari gutegura igitaramo gikomeye. Serge Iyamuremye yakomeje kugenda ahinduranya amatariki y'igitaramo, gusa kuri ubu yamaze gufata itariki ntakuka y'igitaramo cye, akaba ari tariki 26 Kanama 2018. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel. Icyakora kugeza ubu abahanzi bazafatanya kimwe n'ibiciro byo kwinjira ntabwo biratangazwa.

UMVA HANO 'BIRAMVURA' YA SERGE IYAMUREMYE

Abajijwe impamvu yahunduye itariki y'igitaramo cye, Serge Iyamuremye yatangaje ko ari gutegura ibintu bizashimisha cyane abazitabira igitaramo cye. Ati: "Impamvu (twahinduye itariki) ni uko twifuza kubategurira ibintu byiza kurushaho" Tariki 29/07/2018 ni bwo iki gitaramo cyagombaga kuba, gusa kuri ubu itariki yahindutse hemezwa bidasubirwaho ko igitaramo kizaba tariki 26 Kanama 2018.

Ni igitaramo yise 'One Spirit' azamurikiramo album ye nshya 'Biramvura'. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel kutazacikanwa n'iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w'Imana. Aganira na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yagize ati:

Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nkuko yabimpaye. 

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye agiye kumurika album ye nshya

REBA HANO 'ARAMPAGIJE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND