RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo nshya 'Uwo yari njyewe' iri kuri album azamurikira mu gitaramo ari gutegura-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2018 16:04
0


'Uwo yari njyewe' ni indirimbo nshya y'umuhanzi Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo 'Arampagije'. Iyi ndirimbo ye nshya ni imwe mu zizaba ziri kuri album ye nshya 'Biramvura' azamurikira mu gitaramo gikomeye azakora muri uyu mwaka wa 2018.



Nk'uko Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye yise 'One Spirit' ari gutegura kizaba tariki 29/07/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Muri iki gitaramo azaba amurika album ye nshya yise 'Biramvura'. Indirimbo yashyize hanze ni imwe mu zizaba ziri kuri iyo album. Serge Iyamuremye agiye gukora iki gitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda.

Igitaramo gikomeye Serge Iyamuremye ari gutegura

Muri iyi ndirimbo nshya 'Uwo yari njyewe' Serge Iyamuremye yashyize hanze, uyu muhanzi avuga ko uwo Imana yahamagaje urukundo rwinshi, imbabazi nyinshi, uwo yari we (Serge). Akomeza avuga ko akimara guhamagarwa yaje yiruka asanganira Imana na cyane ko yari yarabuze uwamurengera. Ni indirimbo yo kuramya Imana buri wese wahamagawe n'Imana yakoresha ayishimira kuba yaratoranyijwe akagirwa uw'agaciro nk'uko Serge abitangaza. 

UMVA HANO 'UWO YARI NJYEWE' INDIRIMBO NSHYA YA SERGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND