RFL
Kigali

Korali Seraphim Melodies yatumiye Simon na Kipenzi mu gitaramo kizabanzirizwa no gutanga amaraso ku barwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2018 14:16
1


Buri mwaka korali Seraphim Melodies yo muri AEBR Kacyiru ikora igikorwa cyitwa Seraphim Day kiberamo ibikorwa by'urukundo aho batanga amaraso ku ndembe zo mu bitaro. Aba baririmbyi baratangaza ko bageze kure bategura Seraphim Day yo muri uyu mwaka.



Seraphim Melodies izatangirana n'ukwezi kwa 11 ibikorwa byo gukusanya inkunga zo gufasha abarwayi mu gikorwa ngarukamwaka bise Seraphim Day. Uyu mwaka wa 2018 bizaba ari inshuro ya 5 yikurikiranya iki gikorwa kiba. Nyuma y'ibikorwa by'urukundo muri Seraphim Day y'uyu mwaka, bazakora igitaramo cya Noheli batumiyemo Simon Kabera na Bigizi Gentil (Kipenzi) ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo Imvugo yiwe, Yesu arabaruta n'izindi.

AEBR Kacyiru

Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru

Ku wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 kuva Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba ni bwo Seraphim Melodies izakora iki gitaramo. Habimana Dominic Perezida wa Seraphim Melodies yabwiye Inyarwanda.com ko mu gitaramo cy'uyu mwaka batumiyemo abahanzi barimo Simon Kabera na Kipenzi. Yagize ati: "Abahanzi Simon Kabera na Bigizi Gentil bamaze kwemeza ko nta kabuza bazitabira igitaramo cya Noheri gitegurwa na Seraphim Melodies kuri AEBR Kacyiru."

Ibitaramo bya Seraphim Melodies bifite umwihariko wo kuba bibanzirizwa n'ibikorwa byo gufasha abababaye mu buryo budasanzwe binyuze mu gutanga amaraso no gusura abarwayi. Habimana Dominic yavuze ko igitaramo cy'uyu mwaka bazagikora nyuma yo gusura abarwayi. Ati: "Kuri uwo munsi tuzaba twabanje gusura abarwayi tubashyiriye ubufasha butandukanye. Tuzatanga amaraso yo gufasha abababaye ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 guhera Saa Tanu z'amanywa kuri AEBR Kacyiru."

Seraphim Melodies

Basura abarwayi bakabahumuriza bakanabaha inkunga baba bakusanyije

Kuri iyi nshuro, usibye kuba bizaba ari inshuro ya 5 yikurikiranya Seraphim Melodies ikora iki gikorwa, aba baririmbyi bazaba banizihiza isabukuru y'imyaka 10 iyi korali imaze yitwa Seraphim Melodies. Habimana Dominic yabwiye Inyarwanda ko hazaba harimo udushya twinshi. Yagize ati: "Hazaba harimo udushya twinshi tuzagenda tubavungurira buhoro buhoro uko iminsi yegereza." Twabibutsa ko umwaka ushize wa 2017 korali Seraphim Melodies yahawe igihembo cya Sifa Reward kubera ibikorwa by'urukundo ikora harimo no gutanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro cya CHUK. 

Seraphim

Ubwo Seraphim Melodies yashyikirizwaga igihembo cya Sifa Reward

Seraphim MelodiesSeraphim MelodiesSeraphim Melodies

Aba mubona bari barimo kuvuga ko bazifatanya na Seraphim Melodies

Seraphim MelodiesSeraphim MelodiesSeraphim Melodies

Bimwe mu byo bafashishije abarwayi mu gihe gishize

Seraphim Melodies

Mu bishimiye ibikorwa by'urkundo bikorwa na Seraphim Melodies harimo n'abanyamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adjabu5 years ago
    Courage Seraphim Imana ikomeze kubagira abumumaro murikigihugu tuzaza kubashyigikira ubwami bwimana bukomeze bwaguke





Inyarwanda BACKGROUND