RFL
Kigali

Korali Seraphim Melodies iramurika igikombe cya Sifa Rewards mu giterane cy'umwaka cya AEBR Region ya Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2017 0:49
1


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 mu giterane kibera kuri AEBR Kacyiru, korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru iramurikira abakristo b'iri torero igikombe yegukanye muri Sifa Rewards 2017.



Iki giterane cy'umwaka cyateguwe na AEBR Rejiyo ya Kigali, kibaye nyuma y'aho izindi Rejiyo uko ari 13 zakoze ibiterane nk'ibi mu mezi yashize aho abakristo ba AEBR bahurira hamwe bagashima Imana ku byo iba yarabakoreye mu gihe cy'umwaka bakayiragiza n'undi mwaka mushya kugira ngo izabashoboze. AEBR Region ya Kigali ni yo itahiwe, ikaba ikora igiterane cy'umwaka kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 kuva saa tatu za mu gitondo kugeza ku mugoroba. 

AEBR

Rev Dr Gato Munyamasoko Corneil umushumba mukuru wa AEBR

Iki kirabera Kacyiru ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’amatorero ya babatisita mu rwa Rwanda (AEBR) ari naho Paruwasi ya Kigari ikorera. Nkuko bisanzwe bitegurwa iki giterane ni kimwe mu biba byahuruje abantu hirya no hino dore ko aba ari igiterane cyabereye i bukuru ndetse kikabera mu mujyi wa Kigari. Ibyo biri mu bituma ari igiterane cyitabirwa n'abantu benshi. Iki giterane cyitabirwa n'andi ma paruwasi abarizwa muri region ya Kigari agera kuri 17.

Iki giterane ni kimwe mu bihuruza abakritso bose ndetse hakiyongeraho n'abashumba bo mu yandi ma region n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na Bosenibamwe Aime, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamucyo (National Rehabilitation Service). Usibye kuba abo ari n’abayoboke ba AEBR, hari n’abandi bashyitsi baturutse mu nzego bwite za leta, izabikorera n’abanyamadini.

Seraphim Melodies iraza kumurika igikombe yahawe muri Sifa Rewards 2017

Tariki 1 Ukwakira 2017 mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ni bwo hatanzwe ibihembo Sifa Rewards 2017 ku bantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu iyobokamana. Korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru, yahawe igihembo ishimirwa ku gikorwa cy'urukundo ikora buri mwaka cyo gutanga amaraso ku ndembe zo kwa muganga, bakabikora bagamije gukorera Imana mu bikorwa no gutanga ubuzima ku ndembe.

Sifa Rewards 2017

Ubwo Seraphim Melodies yashyikirizwaga igihembo cya Sifa Reward

Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n'ubuyobozi bwa AEBR Rejiyo ya Kigali,mur iki giterane hatumiwe amakorali atandukanye n’andi yaturutse muri region ya Kigari ku buryo iki giterane kigomba kuzaryohera umuntu wese ucyitabira. Twabibutsa ko iki giterane kiba kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 kikabera kuri AEBR Kacyiru. 

Sifa Rewards 2017

Rev Dr Gato Munyamasoko n'umufasha we (Mama Adjabu) bari baherekeje Seraphim Melodies choir

Seraphim Melodies

Abaririmbyi ba Seraphim Melodies bishimiye cyane igikombe bahaweSifa Rewards 2017

Ibirori byatangiwemo ibihembo bya Sifa Rewards 2017 byari byitabiriwe cyane

Isange

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation itanga Sifa Rewards

MU MAFOTO 50: Hatanzwe ibihembo Sifa Rewards 2017 ku bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu iyobokamana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukabunani Martha6 years ago
    Nabasuhuje, Iri torero kuki ritubaka urusengero rugezweho? Habura iki? kwikanga baringa gusa. Mwarayoberanye.





Inyarwanda BACKGROUND