RFL
Kigali

MU MAFOTO 50:Satura yakoze igitaramo cyihariye ari nacyo cya mbere kuva yinjiye mu muziki kitabirwa na Dr Frank Habineza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2018 20:05
0


Muganwa Assumpta uzwi nka Satura mu muziki yakoze igitaramo cya mbere kuva yatangira umuziki. Ni igitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Satura Ijuru'. Muri iki gitaramo yari kumwe na Tonzi, Arsene Tuyi na Brian Blessed.



Iki gitaramo cyiswe 'Satura Ijuru Live Concert' cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 kibera ku Kucukiro kuri New Life Bible church kuva Saa kumi z'umugoroba kugeza Saa Mbiri z'ijoro. Ni igitaramo kititabiriwe ku rwego rwo hejuru, icyakora abacyitabiriye bahagiriye ibihe byiza cyane. Kwinjira muri iki gitaramo cya Satura byari ukugura itike y'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo na DVD iriho indirimbo za Satura, 3,000Frw ku bantu binjiye ari babiri naho uwinjiye ari umwe yishyuraga 2,000Frw.

Satura album launch

Satura mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo, baguze amatike y'ibihumbi bitanu. Unyujije amaso mu bitabiriye bose, byakugora kubonamo umwana uri munsi y'imyaka 20. Ni ukuvuga ko hari hari umubare munini w'abantu bakuru. Ni mu gihe mu bitaramo binyuranye usanga urubyiruko ari rwo rwitabira cyane. Usibye abahanzi bafatanyije na Satura bakaririmba muri iki gitaramo ari bo Brian Blessed, Arsene Tuyi na Tonzi, hari n'abandi banyuranye baje kumushyigikira barimo; Serge Iyamuremye, Alice Big Tonny, Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes, Pastor Rose Ngabo, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Diana Mucyo, Apophia Posh n'abandi.

Satura album launch

Bari baje gushyigikira Satura wari ukoze igitaramo ku nshuro ya mbere

Dr Frank Habineza umwe mu banyapolitike ba hano mu Rwanda, yatunguranye yitabira igitaramo cya Muganwa Assumpta uzwi nka Satura. Dr Frank Habineza ni Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ndetse umwaka ushize yaniyamamarije kuba Perezida w'u Rwanda atsindwa amatora na Paul Kagame wari umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi. Muri iki gitaramo cya Muganwa Assumpta (Satura), Dr Frank Habineza wabonaga yaryohewe cyane ndetse hari aho byageze agahaguruka agacinya umudiho cyane cyane akoresheje umutwe.

Satura album launch

Dr Frank Habineza mu gitaramo cya Satura

Evans Mwenda uzwi cyane nka Dj Spin cyangwa se Spinimana ni we wavangavangaga imiziki. Uyu musore ni we watangije mu Rwanda ibijyanye no kuvangavanga imiziki mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki igitaramo cyayobowe na Ronnie Gwebawaya na Juliet Tumusiime bakorana mu kiganiro 'RTV Sunday Live' gica kuri Televiziyo Rwanda. Aba uko ari babiri bongeye guhurira kuri stage na Dj Spin bakoranaga muri The Power of Praise ku yahoze ari Royal Tv. Kuri ubu Dj Spin ari gukora kuri TV10 mu kiganiro Praise101. Guhura ari batatu (Ronnie, Juliet na Dj Spin) byaherukaga kuba kuri Pasika mu gitaramo Patient Bizimana yatumiyemo Sinach.

Satura album launch

Juliet na Ronnie bafatanyije kuyobora iki gitaramo

Satura yageze kuri stage ibintu birahinduka dore ko yinjiye abantu bakavuza amashyi menshi avanze n'impundu nk'ikimenyetso cy'uko bari bamwishimiye cyane. Mu myenda y'umutuku hasi no hejuru, Satura yinjiye mu rusengero aririmba imwe mu ndirimbo ze, abantu bamwe ntibahita bamenya ko ari we. Yakomeje kwinjira, impundu ziravuzwa, nuko akomereza kuri stage. Mu ijwi riryoheye amatwi riherekejwe n'umuziki mwiza wa Live wacurangangwa n'abacuranzi bagera kuri bane, Satura wari ufite abaririmbyi 8, yashimishije abari mu gitaramo cye. 

Satura album launch

Satura mu gitaramo yise 'Satura Ijuru Live Concert'

Satura yanyuze bikomeye abari mu gitaramo cye biba akarusho ageze ku ndirimbo ye 'Tumusiinze' ari nayo yatangarijemo ko 'Ijuru risadutse' nk'uko yakunze kubyamamaza cyane ko mu gitaramo cye Ijuru rizasaduka. Ni igitaramo yamamaje mu gihe kingana n'umwaka. Yafashe umwanya asabira umugisha abari mu gitaramo cye. Kavutse Olivier nawe yashimiye Satura, avuga uburyo muri 2004 yahawe na Satura inkunga y'amadorali 100 yo kwiga umuziki. Nyuma y'igitaramo, abapasiteri n'abakozi b'Imana banyuranye barambitse ibiganza kuri Satura bamwaturaho umugisha w'ubwoko bwose.

Kavutse Olivier ubwo yashimiraga Satura

Satura album launch

Byari bibereye ijisho kubona banyina indirimbo 'Tumusiinze'

Akimara gutangaza ko Ijuru risadutse, Muganwa Assumpta ari we Satura yasobanuye neza icyo 'Gusatura Ijuru' bisobanuye. Yavuze ko ari ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Satura Ijuru' yanditse agendeye ku Cyanditswe cyo muri Yesaya 64:1 havuga ngo:"Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe." Satura yahimbaje Imana biratinda, yishimirwa bikomeye ubwo yaririmbaga indirimbo ye 'Tumusiinze' irimo imbyino zo mu muco w'Abanya-Uganda.

Satura yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Satura album launch

Dj Spin mu gususurutsa abantu

Satura album launchSatura album launch

Ronnie yari MC muri iki gitaramo,....umusatsi yarawukaraze

Satura album launch

Juliet nawe yari MC muri iki gitaramo

Satura album launchSatura album launch

Serge Iyamuremye mu gitaramo cya Satura

Satura album launch

Ni agashya,...abantu bakuze bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo

Satura album launchSatura album launch

Bahagiriye ibihe byiza

Satura album launchSatura album launch

Serge, Tonzi na Brian Blessed mu gitaramo cya Satura

Satura album launchArsene Tuyi

Arsene Tuyi yitabiriye igitaramo cya Satura

Satura album launch

Juliet na Ronnie bafatanyije kuyobora iki gitaramo

Ronnie

Satura album launch

Ronnie akunze kuvuga ko ari we mu MC uhiga abandi bose mu karere

Satura album launch

Juliet yabwiye abari muri iki gitaramo ko uwamwambitse impeta bwa mbere ari Yesu

Satura album launchSatura album launchSatura album launch

Satura kuri stage mu gitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki

Satura album launchSatura album launch

Tonzi, Tuyi na Arsene Tuyi bakuriye ingofero Satura

Satura album launch

Babyinnye mu muco w'Abagande

Satura album launch

Uyu musaza byamuteye guhaguruka yifatira amashusho y'urwibutso

Satura album launchSatura album launch

Umugabo witwa Maneri (hagati) yari yizihiwe bikomeye

Satura album launch

Satura (iburyo) abyina indirimbo ye 'Tumusiinze'

Satura album launch

Bageze aho bakuramo inkweto batambira Imana......bati 'Tumusiinze'

Satura album launch

Umunyamakuru Juliet yari yizihiwe bikomeye mu mbyino z'i Bugande

Satura album launchSatura album launch

Tonzi kuri stage mu gitaramo yatumiwemo na Satura

Satura album launchSatura album launchSatura album launchSatura album launchSatura album launch

Pastor Jackie Mugabo (ibumoso) yitabiriye igitaramo cya Satura

Satura album launchSatura album launch

Bakunda Tonzi ku rwego rwo hejuru

Tonzi

Pastor Diana na Maneri basanze Tonzi kuri stage bafatanya kubyinira Imana

JulietSatura album launchFrank Habineza

Ibyishimo byari byose kuri Dr Frank Habineza

Dr Frank HabinezaBrian Blessed

Brian Blessed mu gitaramo cya Satura

Satura album launchSatura album launchSatura album launchBrian Blessed

Brian Blessed yahagurukije benshi barimo na Dr Frank Habineza

Satura album launchSatura album launch

Satura yashimiye byimazeyo abantu bose bitabiriye igitaramo cye

AMAFOTO YA MBERE Y'IGITARAMO

Aline Gahongayire yagombaga kuririmba muri iki gitaramo,..ntibyakunze kuko yahise ajya i Muhanga mu ivugabutumwa


AMAFOTO:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND