Muganwa Assumpta uzwi nka Satura mu muziki yakoze igitaramo cya mbere kuva yatangira umuziki. Ni igitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Satura Ijuru'. Muri iki gitaramo yari kumwe na Tonzi, Arsene Tuyi na Brian Blessed.
Iki gitaramo cyiswe 'Satura Ijuru Live Concert' cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 kibera ku Kucukiro kuri New Life Bible church kuva Saa kumi z'umugoroba kugeza Saa Mbiri z'ijoro. Ni igitaramo kititabiriwe ku rwego rwo hejuru, icyakora abacyitabiriye bahagiriye ibihe byiza cyane. Kwinjira muri iki gitaramo cya Satura byari ukugura itike y'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo na DVD iriho indirimbo za Satura, 3,000Frw ku bantu binjiye ari babiri naho uwinjiye ari umwe yishyuraga 2,000Frw.
Satura mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo, baguze amatike y'ibihumbi bitanu. Unyujije amaso mu bitabiriye bose, byakugora kubonamo umwana uri munsi y'imyaka 20. Ni ukuvuga ko hari hari umubare munini w'abantu bakuru. Ni mu gihe mu bitaramo binyuranye usanga urubyiruko ari rwo rwitabira cyane. Usibye abahanzi bafatanyije na Satura bakaririmba muri iki gitaramo ari bo Brian Blessed, Arsene Tuyi na Tonzi, hari n'abandi banyuranye baje kumushyigikira barimo; Serge Iyamuremye, Alice Big Tonny, Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes, Pastor Rose Ngabo, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Diana Mucyo, Apophia Posh n'abandi.
Bari baje gushyigikira Satura wari ukoze igitaramo ku nshuro ya mbere
Dr Frank Habineza umwe mu banyapolitike ba hano mu Rwanda, yatunguranye yitabira igitaramo cya Muganwa Assumpta uzwi nka Satura. Dr Frank Habineza ni Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ndetse umwaka ushize yaniyamamarije kuba Perezida w'u Rwanda atsindwa amatora na Paul Kagame wari umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi. Muri iki gitaramo cya Muganwa Assumpta (Satura), Dr Frank Habineza wabonaga yaryohewe cyane ndetse hari aho byageze agahaguruka agacinya umudiho cyane cyane akoresheje umutwe.
Dr Frank Habineza mu gitaramo cya Satura
Evans Mwenda uzwi cyane nka Dj Spin cyangwa se Spinimana ni we wavangavangaga imiziki. Uyu musore ni we watangije mu Rwanda ibijyanye no kuvangavanga imiziki mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki igitaramo cyayobowe na Ronnie Gwebawaya na Juliet Tumusiime bakorana mu kiganiro 'RTV Sunday Live' gica kuri Televiziyo Rwanda. Aba uko ari babiri bongeye guhurira kuri stage na Dj Spin bakoranaga muri The Power of Praise ku yahoze ari Royal Tv. Kuri ubu Dj Spin ari gukora kuri TV10 mu kiganiro Praise101. Guhura ari batatu (Ronnie, Juliet na Dj Spin) byaherukaga kuba kuri Pasika mu gitaramo Patient Bizimana yatumiyemo Sinach.
Juliet na Ronnie bafatanyije kuyobora iki gitaramo
Satura yageze kuri stage ibintu birahinduka dore ko yinjiye abantu bakavuza amashyi menshi avanze n'impundu nk'ikimenyetso cy'uko bari bamwishimiye cyane. Mu myenda y'umutuku hasi no hejuru, Satura yinjiye mu rusengero aririmba imwe mu ndirimbo ze, abantu bamwe ntibahita bamenya ko ari we. Yakomeje kwinjira, impundu ziravuzwa, nuko akomereza kuri stage. Mu ijwi riryoheye amatwi riherekejwe n'umuziki mwiza wa Live wacurangangwa n'abacuranzi bagera kuri bane, Satura wari ufite abaririmbyi 8, yashimishije abari mu gitaramo cye.
Satura mu gitaramo yise 'Satura Ijuru Live Concert'
Satura yanyuze bikomeye abari mu gitaramo cye biba akarusho ageze ku ndirimbo ye 'Tumusiinze' ari nayo yatangarijemo ko 'Ijuru risadutse' nk'uko yakunze kubyamamaza cyane ko mu gitaramo cye Ijuru rizasaduka. Ni igitaramo yamamaje mu gihe kingana n'umwaka. Yafashe umwanya asabira umugisha abari mu gitaramo cye. Kavutse Olivier nawe yashimiye Satura, avuga uburyo muri 2004 yahawe na Satura inkunga y'amadorali 100 yo kwiga umuziki. Nyuma y'igitaramo, abapasiteri n'abakozi b'Imana banyuranye barambitse ibiganza kuri Satura bamwaturaho umugisha w'ubwoko bwose.
Kavutse Olivier ubwo yashimiraga Satura
Byari bibereye ijisho kubona banyina indirimbo 'Tumusiinze'
Akimara gutangaza ko Ijuru risadutse, Muganwa Assumpta ari we Satura yasobanuye neza icyo 'Gusatura Ijuru' bisobanuye. Yavuze ko ari ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Satura Ijuru' yanditse agendeye ku Cyanditswe cyo muri Yesaya 64:1 havuga ngo:"Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe." Satura yahimbaje Imana biratinda, yishimirwa bikomeye ubwo yaririmbaga indirimbo ye 'Tumusiinze' irimo imbyino zo mu muco w'Abanya-Uganda.
Satura yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Dj Spin mu gususurutsa abantu
Ronnie yari MC muri iki gitaramo,....umusatsi yarawukaraze
Juliet nawe yari MC muri iki gitaramo
Serge Iyamuremye mu gitaramo cya Satura
Ni agashya,...abantu bakuze bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo
Bahagiriye ibihe byiza
Serge, Tonzi na Brian Blessed mu gitaramo cya Satura
Arsene Tuyi yitabiriye igitaramo cya Satura
Juliet na Ronnie bafatanyije kuyobora iki gitaramo
Ronnie akunze kuvuga ko ari we mu MC uhiga abandi bose mu karere
Juliet yabwiye abari muri iki gitaramo ko uwamwambitse impeta bwa mbere ari Yesu
Satura kuri stage mu gitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki
Tonzi, Tuyi na Arsene Tuyi bakuriye ingofero Satura
Babyinnye mu muco w'Abagande
Uyu musaza byamuteye guhaguruka yifatira amashusho y'urwibutso
Umugabo witwa Maneri (hagati) yari yizihiwe bikomeye
Satura (iburyo) abyina indirimbo ye 'Tumusiinze'
Bageze aho bakuramo inkweto batambira Imana......bati 'Tumusiinze'
Umunyamakuru Juliet yari yizihiwe bikomeye mu mbyino z'i Bugande
Tonzi kuri stage mu gitaramo yatumiwemo na Satura
Pastor Jackie Mugabo (ibumoso) yitabiriye igitaramo cya Satura
Bakunda Tonzi ku rwego rwo hejuru
Pastor Diana na Maneri basanze Tonzi kuri stage bafatanya kubyinira Imana
Ibyishimo byari byose kuri Dr Frank Habineza
Brian Blessed mu gitaramo cya Satura
Brian Blessed yahagurukije benshi barimo na Dr Frank Habineza
Satura yashimiye byimazeyo abantu bose bitabiriye igitaramo cye
AMAFOTO YA MBERE Y'IGITARAMO
Aline Gahongayire yagombaga kuririmba muri iki gitaramo,..ntibyakunze kuko yahise ajya i Muhanga mu ivugabutumwa
AMAFOTO:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO