RFL
Kigali

Satura yatumiye Tonzi, Gahongayire, Tuyi na Brian Blessed mu gitaramo cye cya mbere ateguye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2018 11:36
0


Muganwa Assumpta uzwi cyane nka Satura ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki. Kuri ubu yatangaje abahanzi bazaba bari kumwe, abo akaba ari; Tonzi, Aline Gahongayire, Arsene Tuyi ndetse na Brian Blessed.



Iki gitaramo kizaba tariki 22/07/2018 kibere kuri New Life Bible church Kicukiro kuva isaa cyenda z'amanywa. Muri iki gitaramo yise 'Satura Ijuru Live concert', Muganwa Assumpta ari we Satura azaba amurika album ye ya mbere yise 'Satura Ijuru'. Iki gitaramo Satura yatangiye kucyamamaza mu mpera za 2017 mu gihe haburaga umwaka ngo itariki yacyo igere. Kuri ubu igitaramo kiregereje, gusa uyu muhanzikazi nawe ageze kure yitegura.

Image result for Muganwa Assumpta amakuru inyarwanda

Muganwa Assumpta uzwi nka Satura

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike y'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo na DVD iriho indirimbo za Satura, 3,000Frw ku bantu bazinjira ari babiri mu gihe uzinjira ari umwe azishyura 2,000Frw. Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa. Satura yabajijwe na Inyarwanda.com agashya ahishiye abantu mu gitaramo ari gutegura, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ni twinshi (udushya), ni surprise (ni ibanga, agaseke gapfundikiye) ahubwo nzatuvuga nyuma (udushya)!"

Bari kwamamaza igitaramo cya Satura

Inshuti ze za hafi ziri kumufasha kwamamaza igitaramo cye zikambara yanditseho 'Satura Ijuru Album Launch'

Igitaramo Satura ari gutegura

REBA HANO 'SATURA IJURU' YA ASSUMPTA MUGANWA (SATURA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND