Sano Olivier na Sam uzwiho ubuhanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu (Saxophonist) bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise 'Ndakuramya'. Sano Olivier ni umunyempano ikomeye mu muziki wa Gospel, akaba ari umuhanga mu myandikire n'imiririmbire by'akarusho akaba ari intyoza mu gucuranga gitari.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Olivier Sano yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ndakuramya' irimo ubutumwa bufasha abantu kuramya Imana mu Mwuka no mu kuri. Yagize ati: "Ni indirimbo yo kuramya Imana. Ishobora kuba yakoreshwa no mu ma churches (mu nsengero), abantu bakayikoresha mu kuramya, babwira Imana ko muri yo ari ho batuye, bajyendera, bafite kubaho,...Ahanini ni bwo butumwa buri muri iyi ndirimbo. Ni indirimbo ifasha abantu kuramya Imana mu Mwuka no mu kuri."
Olivier Sano hamwe na Sam
UMVA HANO 'NDAKURAMYA' YA SANO FT SAM
TANGA IGITECYEREZO