RFL
Kigali

Sano Olivier yasohoye amashusho y'indirimbo 'Belongs To Me'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2018 12:42
0


Sano Olivier winjijwe mu muziki n'indirimbo ye 'I Believe in Jesus' yamwugururiye amarembo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko iyi ndirimbo yakunzwe na benshi, kuri ubu agarukanye amashusho y'indirimbo ye yise 'Belongs to me'.



Amashusho y'iyi ndirimbo agiye hanze nyuma y'imyaka ibiri ashyize hanze amajwi yayo. Inyarwanda.com twaganiriye na Sano Olivier tumubaza ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ye 'Belongs to me' adusubiza agira ati:"Muri iyi ndirimbo nashakaga gutanga ubutumwa bwerekana icyo turi cyo muri Kristu ndetse n'ibyo twakiriye muri Kristu, kuko umuntu iyo ataramenya icyo ari cyo hamwe n'icyo afite birangorana kuri we kubaho ubuzima ashaka kubaho."

Sano Olivier yakomeje agira ati "Ariko iyo umaze kumenya icyo uri cyo n'icyo ufite biroroshye kumenya uburyo witwara. Ni byiza rero kumenya uwo uri we kugira ngo ubashe kubaho ubuzima wifuza kubaho. N'ibyo nashakaga kuvuga mu ndirimbo yanjye, nerekana ko hari ibyo twahindutse byo muri Kristo rero iyo umaze kumenya icyo uricyo muri Kristo bigufasha no kubaho nk'umukristo."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA SANO OLIVIER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND