RFL
Kigali

Sano Olivier uririmba Gospel amaze imyaka 3 mu rukundo rw'ibanga n'umukobwa uba muri Amerika, ubukwe ni vuba-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/04/2018 12:34
0


Sano Olivier uzwi cyane mu ndirimbo yise 'I believe in Jesus' amaze imyaka itatu mu rukundo rw'ibanga n'umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko bari gutegura ubukwe buzaba mu gihe kitarambiranye.



Sano Olivier ari mu rukundo n'umukobwa witwa Uwera Carine uzwi cyane ku izina rya Cadette. Ni umunyarwandakazi umaze imyaka itanu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo. Yahoze aba muri Colorado mu mujyi wa Denver, gusa ubu ari kuba ldaho mu mujyi wa Boise, akaba yiga muri Kaminuza yitwa Boise State University. Uyu mukobwa akunze gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kubahumuriza, akaba ari yo mpano ye mu gihe umukunzi we Sano Olivier ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi Sano Olivier ari mu myiteguro y'ubukwe

Amakuru Inyarwanda.com ikesha inshuti za hafi z'aba bombi, avuga ko Sano Olivier na Carine Uwera (Cadette) bamaze imyaka itatu mu rukundo bagize ibanga. Gusa Sano Olivier yakundaga gushyira amafoto y'uyu mukobwa ku mbura nkoranyambaga agoresha, ari nako ayo mafoto yabaga aherekejwe n'amagambo y'urukundo, icyakora kuri ubu ubwo rwandikaga iyi nkuru, aya mafoto yose yari yamaze kuyakuraho.

Carine Uwera

Sano Olivier na Carine Uwera bari mu myiteguro y'ubukwe

Amakuru atugeraho avuga ko Sano Olivier na Carine Uwera bazakora ubukwe mu kwezi k'Ukuboza muri uyu mwaka wa 2018, gusa hari n'andi makuru avuga ko bashobora gukora ubukwe mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2019. Sano Olivier na Uwera Carine, batangiye inzira y'urukundo rwabo kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015 kugeza uyu munsi bari mu munyenga warwo aho banamaze kwemeranya kuzabana ubuzima bwabo bwose. Aba bombi ntibyadukundiye kubavugisha, gusa inshuti zabo za hafi zemeza ko aya makuru y'urukundo rwabo ari ukuri ndetse ko ubukwe ari vuba. Inyarwanda.com tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru. 

REBA AMAFOTO YA CADETTE UMUKUNZI WA SANO OLIVIER

Uwera Carine CadetteUwera Carine CadetteUwera Carine CadetteUwera Carine CadetteImage may contain: 1 person, closeupImage may contain: 1 person, sitting, shoes, outdoor and nature

Sano Olivier ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo 'I Believe in Jesus'

Sano

Sano Olivier na Carine Uwera bamaze imyaka 3 mu rukundo bagize ibanga

REBA HANO 'I BELIEVE IN JESUS' YA SANO OLIVIER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND