RFL
Kigali

Umuhanzi Samuel Niyigaba yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2018 22:32
0


Samuel Niyigaba umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu itorero rya AEBR Kacyiru ndetse akaba ari nawe ukuriye urubyiruko rwa AEBR muri Kigali, yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore.



Iki gikorwa Samuel Niyigaba yagikoze ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 5 Mata 2018 kibera mu mujyi wa Kigali kuri Pisine iri ku gasongero ka 'Ubumwe Grande Hotel'. Hari hatumiwe inshuti za hafi za Samuel Niyigaya ndetse n'iz'inshuti ye Josiane. Samuel na Josiane bamaze igihe kitari gito bakundana, gusa urukundo rwabo barugize ibanga cyane.

Ubwo Samuel Niyigaba yateraga ivi, yatangarije inshuti ze ko Josiane ari umukobwa akunda cyane n'umutima we wose, akaba amurota kenshi, ndetse ngo hari igihe abura ibitotsi arimo kumutekereza. Samuel Niyigaba yavuze ko ku isi hose Josiane ari we mukobwa wamunyuze umutima, akaba ari yo mpamvu yifuje ko yazamubera umugore. Yunzemo ko ajya gufata uwo mwanzuro wo gutoranya Josiane, yabanje kubitekerezaho cyane, na cyane ko ngo yakunda n'abakobwa benshi bashoboka, gusa Josiane akaba ari we wamukoze ku mutima.

Samuel Niyigaba

Ibyishimo byari byose kuri Samuel na Josiane

Samuel Niyigaba yateye imitoma myinshi umukunzi we, amwita 'Sweet heart', 'Ikibasumba' n'andi mazina menshi ashimangira ko Josiane ari we yagabiye umutima we. Yahise atera ivi, asaba Josiane ko yazamubera umugore, nuko undi wagaragaje ko atunguwe cyane n'iki gikorwa, ahita yemera abwira 'YEGO' Samuel Niyigaba, abari aho amashyi bati 'kaci kaci'. Samuel Niyigaba yahise yambika impeta umukunzi we Josiane, batangaza ko igisigaye ari ubukwe, nabwo akaba ari vuba.

Samuel Niyigaba

Samuel asaba Josiane ko bazabana

Samuel Niyigaba

Samuel na Josiane bari mu buryohe bw'urukundo

Samuel Niyigaba

Bamwe mu bari bitabiriye ubutumire bwa Samuel

Samuel Niyigaba

Nadine na Jean Marie inshuti za hafi za Samuel Niyigaba

Samuel Niyigaba

Josiane na Samuel biyemeje gukundana iteka ryose

Samuel Niyigaba

Ibirori byabereye aho bareba umujyi neza

Samuel NiyigabaSamuel Niyigaba

Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso

Image result for Samuel Niyigaba amakuru

Samuel Niyigaba ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND