RFL
Kigali

Sam Muvunyi yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya mu buryo bw’ibisigo n’ibisingizo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/12/2016 6:24
0


Sam Muvunyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye uburyo bushya mu buhanzi bwe, akaba agiye kujya aririmba indirimbo ze mu buryo bumeze nk’ibisigo n’ibisingizo (Poetic Worship song).



Sam Muvunyi asengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gikondo ku Karugira mu Mujyi wa Kigali. Ubuhanzi bwe yabutangiye muri 2010 ubwo yafashaga korali zitandukanye mu kuzicurangira. Muri 2013 nibwo yatangiye ubuhanzi ku giti cye, ahera ku ndirimbo yise ’ Yesu ni byose’. Ubu amaze kugira indirimbo zigera ku 9. Iyo yise’ Reka tukuramye’ kugeza ubu niyo amaze gukorera amashusho.

Indirimbo ye nshya yise ‘ Nzamamaza wowe’ niyo ndirimbo avuga ko ahereyeho mu guhindura uburyo yandikagamo ibihangano bye. Ati “ Narebye uburyo abaririmbyi dukunda kwibanda ku micurangire no kumwimerere ariko imyandikire rimwe na rimwe ntituyishyiremo ingufu cyane…niyo mpamvu ubu natangiye kujya nandika indirimbo zanjye mu buryo bumeze nk’ibisigo n’ibisingizo.”

Sam Muvunyi yakomeje avuga ko mu buhanzi bwe agiye kujya yibanda cyane ku myandikire y’amagambo kurusha uko yita ku micurangire y’indirimbo. Ibi ngo asanga aribyo bizajya bifasha cyane abumva indirimbo mu kurushaho guhimbaza Imana no kuyiramya binyuze mu ndirimbo. Sam Muvunyi yongeyeho ko mu mwaka wa 2017 tugiye kwinjiramo aribwo azamurika album ye ya mbere izaba yitwa ‘ Yesu ni byose’ izaba iriho indirimbo 11.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Nzamamaza wowe’ ya Sam Muvunyi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND