RFL
Kigali

Rubavu: Joe Kubwimana, umuhanzi akaba n'umunyamakuru yasohoye indirimbo yise 'Impano'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2018 18:48
1


Joe Kubwimana wiyemeje gukorera Imana akabifatanya n'umwuga w'itangazamakuru yavuze ko ashobora no kureka itangazamakuru mu gihe ryamubangamira mu murimo w'Imana. Yatangarije Inyarwanda.com ko indirimbo ye nshya 'Impano' izafasha benshi ikabahumuriza ndetse ikabegereza umuremyi wabo.



Rwamasasu Joseph Kubwimana ni umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana kuva muri 2015 aho yagiye akora Indirimbo nyinshi zitandukanye zagize uruhare mu buzima bw'abagiye bazumva. Mu ndirimbo yakoze harimo  Wowe Uri Imana , Tuzamukorera , Ibihe nibihe ndetse n'izindi zitandukanye. Kuri ubu indirimbo ye iri hanze ni iyitwa "Impano" yakoreye muri Studiyo yitwa The Legend Music ikorera mu karere ka Rubavu.

Joe Kubwimana

Joe Kubwimana aganira na Inyarwanda.com twamubajije uko afatanya  umuziki n'itangazamakuru maze  adusubiza ko bimworohera cyane kuko icyo ashyize  imbere ari umurimo w'Imana. Ati "njye akazi kose nakora kakabangamira  impano indimo yo gukorera Imana nakareka kuko isi n'ibiyuzuye bizashiraho ariko Ijambo ry'Imana rizagumaho iteka ryose".

Joe Kubwimana ni umusore w'imyaka 25 watangiye itangazamakuru muri  2015 kuri Radio Isangano, aho yakoraga ibiganiro bitandukanye muri  2016 agatangira gukorera RBA (Radio Rubavu) aho akora ibiganiro bitandukanye by'imyidagaduro, by'umwihariko iby'iyobokamana kugeza magingo aya.

UMVA HANO IMPANO INDIRIMBO NSHYA YA JOE KUBWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick mazimpaka4 years ago
    Kabisa urumuntu wumusaza komereza,aho ufite impano ni patrick i GOMA.





Inyarwanda BACKGROUND