Joe Kubwimana wiyemeje gukorera Imana akabifatanya n'umwuga w'itangazamakuru yavuze ko ashobora no kureka itangazamakuru mu gihe ryamubangamira mu murimo w'Imana. Yatangarije Inyarwanda.com ko indirimbo ye nshya 'Impano' izafasha benshi ikabahumuriza ndetse ikabegereza umuremyi wabo.
Rwamasasu Joseph Kubwimana ni umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana kuva muri 2015 aho yagiye akora Indirimbo nyinshi zitandukanye zagize uruhare mu buzima bw'abagiye bazumva. Mu ndirimbo yakoze harimo Wowe Uri Imana , Tuzamukorera , Ibihe nibihe ndetse n'izindi zitandukanye. Kuri ubu indirimbo ye iri hanze ni iyitwa "Impano" yakoreye muri Studiyo yitwa The Legend Music ikorera mu karere ka Rubavu.
Joe Kubwimana aganira na Inyarwanda.com twamubajije uko afatanya umuziki n'itangazamakuru maze adusubiza ko bimworohera cyane kuko icyo ashyize imbere ari umurimo w'Imana. Ati "njye akazi kose nakora kakabangamira impano indimo yo gukorera Imana nakareka kuko isi n'ibiyuzuye bizashiraho ariko Ijambo ry'Imana rizagumaho iteka ryose".
Joe Kubwimana ni umusore w'imyaka 25 watangiye itangazamakuru muri 2015 kuri Radio Isangano, aho yakoraga ibiganiro bitandukanye muri 2016 agatangira gukorera RBA (Radio Rubavu) aho akora ibiganiro bitandukanye by'imyidagaduro, by'umwihariko iby'iyobokamana kugeza magingo aya.
TANGA IGITECYEREZO