Groupe Boaz ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya EAR Paruwase ya Ntunga, Ubucidikoni bwa Ruhanga, Diyoseze ya Kigali, yakoze ibirori bidasanzwe ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 7 imaze ikora ivugabutumwa mu ndirimbo.
Groupe Boaz ibarizwa mu itorero Angilikani Paruwase ya Ntunga rikorera mu kagari ka Ntunga, mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana. Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 7 babikoze kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 bibera kuri EAR Ntunga.
Ni ibirori bahuje n'igikorwa cyo gushima Imana ku byo yakoze, aho mu mihigo y'uyu mwaka bari barahize koroza abaririmbyi bayo amatungo magufi, bikaba byaragezweho ijana ku ijana ndetse hakaba harakusanyijwe n'amafaranga yo gushyigikira igikorwa cyo kubaka urusengero rugezweho.
Muri ibi birori, kubahanga amaso byari bishimishije aho barimbye mu mpuzankano ibereye ijisho. Ni igikorwa kitabiriwe n'abatari bake hamwe n'inshuti zabo zo mu itorero Angilikani ndetse no hanze yaho. Korali Holy Nation yo muri EAR Paruwase ya Ruhanga yari yabukereye, yaje kwishimana na Group Boaz bafitanye ubucuti budasanzwe. Hari kandi na 'Groupe d'adolation' ryaturutse mu mu itorero 'Rwanda Christian Revival Church ry'i Mwurire. Ibi birori byabereyemo udushya twinshi.
Bamwe mu bagize Groupe Boaz
Ababyeyi baririmba muri Groupe Boaz bafashe umwanya wo guha amata abana bose bari muri ibyo birori. Byabaye inyigisho muri gahunda bwite za leta ko amata ari ingenzi ku bana ndetse no kurwanya imirire mibi. Hagaragayemo gahunda yo gukata umutsima wa kizungu ndetse no gutanga impano ku bayobozi b'itorero bakomeje kubaba hafi muri gahunda zose za Groupe Boaz.
Groupe Boaz yagaragaje ko imaze gukora album y'indirimbo 8 z'amajwi inatangaza ko izazishyira ku mugaragaro mu minsi mike aho izahita izishyira ku mashusho kugira ngo irusheho gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Ubusanzwe Isabukuru ya Groupe Boaz iba tariki 17 Werurwe za buri mwaka, icyakora uyu mwaka wa 2018 byahuriranye n'izindi gahunda, biba ngombwa ko isabukuru yabo yimurirwa ku itariki yavuzwe haruguru.
REBA ANDI MAFOTO
Mwalimu Nzabandora Theogene ayishyikirizwa impano na Murengera Theogene ari nawe washinze Groupe Boaz!
Groupw Boaz mu gushyikiriza impano umuyobozi wa Paroisse, Rev Pastor Drocelle Mukamurenzi hamwe n'umugabo we Dr Anaclet Nsengiyumva
Groupe Boaz mu gikorwa cyo guha abana amata
Korali Holy Nation ibarizwa muri EAR Paroisse ya Ruhanga yari yifatanyije na Groupe Boaz
Canon Pasteur François Mfakwita wo muri EAR Paroisse ya Rubona, ni we wari n'umushyitsi mukuru
Rev Pastor Drocelle Mukamurenzi umushumba wa Paroisse ya Ntunga
Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO