RFL
Kigali

Rutayisire Charles ufatanya kuririmba no kwandika ibitabo yabuze icyo yitura Imana ayizamurira amaboko-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2016 15:37
0


Rutayisire Charles umuhanzi,umwanditsi w'ibitabo ndetse akaba n’umuvugabutumwa nyuma yo kwitegereza byinshi Imana yamukoreye kuva avutse kugeza uyu munsi,yareba ubuzima bwe agasanga ari ubuhamya bukomeye,byamurenze abura icyo yakwitura Imana ahitamo kuyizamurira amaboko ayishimira ibyiza yamukoreye.



Rutayisire Charles ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko,ubarizwa mu itorero rya Carmel Healing rya Kimironko rikuriwe na Pastor Ruvunabagabo Emmanuel. Kuririmba yabitangiye afite imyaka 10 ahera muri korali y’abana ya UCC Niboye, kuririmba ku giti cye yabitangiye mu 2013. Kugeza ubu afite indirimbo 4 harimo Ishimwe, Naramumenye na Nzamuye amaboko. Mu bahanzi bamubera icyitegererezo harimo Don Moen, Patient Bizimana na Aime Uwimana.  

“Nzamuye amaboko ngushimira ibyiza wankoreye, iyo ataba wowe Mana sinari kuba uwo ndiwe uyu munsi.“Iyo ni inyikirizo y’indirimbo ye “Nzamuye amaboko” yakoze mu rwego rwo gushimira Imana. Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragara yiherereye ahantu mu gashyamba ari mu bihe byo kuramya Imana.

Rutayisire wize mu ishuri rya Tewoloji mu gihugu cya Kenya nyuma yo gusoza amasomo ye ya kaminuza muri IPRC Kicukiro. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije ko iyo ndirimbo ye “Nzamuye amaboko”yayanditse ashimira Imana yabanye nawe kuko iyo aza kuba ari wenyine ntacyo yari kuba aricyo Yagize ati

Nabonye nta shimwe nta magambo n’amwe yasobanura uko nshaka gushimira Imana bituma mvuga ngo birandenga nkayizamurira amaboko nkanayipfukamira. Ibyo ushimira Imana ni byinshi, iyo ndebye umuzima bwanjye mbona ari ubuhamya bukomeye,iyo nza kuba ndi njyenyine ntabwo nari kuba ngeze aha, natangiye abantu batumva umuhamagaro Imana yampaye ariko Imana imba hafi.

Yadutangarije kandi ko muri iyi minsi arimo kwandika igitabo From Slavery into Kingship kizajya hanze muri uyu mwaka. Ibindi ateganya kugeraho muri uyu mwaka wa 2016 ni ugushyira hanze alubumu y’indirimbo ze yitwa “Nzatura I Kanani” ndetse akabab yifuza ko alubumu n’igitabo byazagira hanze ku munsi umwe mu gitaramo kimwe.

KANDA HANO WUMVE INDI NDIRIMBO YE YISE NZATURA I KANANI

Rutayisire CharlesRutayisire CharlesRutayisire Charles

REBA HANO NZAMUYE AMABOKO YA CHARLES RUTAYISIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND