RFL
Kigali

Gutunga umutima wumvira Imana biyitera kuticuza icyo yagukoreye-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2018 21:04
4




1 Samuel 15:9 Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abagazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kukirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba aro cyo barimbura rwose…. 22Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama.

Izi ni inkuru z'Umwami Sawuli mwene Kishi wabaye umwami wa mbere wa Israheli mu kinyeyana cya 11 mbere ya Yesu Kristo. Bibiliya ivuga ko Imana ikimwimika yamutegetse kurimbura ubwoko bw'Abameleki bari barayigomeye ubwo bategaga Aba Israel bava muri Egiputa bakabarwanya (Kuva 17:8-15) ariko Sawuli ntiyayumvira akora ibihabanye n’ibyo Imana yamusabye.

Uku kutumvira Imana kwa Sawuli ntibyavuye ku kuba atarumvise neza ibyo Imana yamutegetse, ahubwo byabaye amahitamo ye, kuko ngo yarokoye Umwami wabo Agagi, arobanura n'ibindi byiza ku maso ye maze abajijwe impamvu avuga ko yabizamye ngo babitambire Imana, uko kutumvira Imana kwatumye Imana irakara yicuza icyatumye imwimika imukura kungoma.

Bibiliya itwereka urundi rugero rw’umuntu wanze kumvira Imana witwa Yona. Iyo dusomye muri Yona 1:1-3 tubona aho umuhanuzi Yona yatumwe n’Imana kuburira abantu b’i Neneve ngo bihane akagira ubwoba agahunga Imana agashaka gucikira i Tarushishi, uku kutayumvira bibabaza Imana gusa we Imana yamuhaye amahirwe ya Kabiri nyuma yo kumirwa n’urufi rukamujyana i Neneve akisangayo.

Kutumvira Imana ni intwaro Satani akoresha acogoza abantu, akabamaramo imbaraga, umuntu agasigara yiyobora aho kumvira Imana, Kutayumvira ntibivuze ko umuntu aba atumvise neza icyo imusaba ahubwo ni ukwigomeka, Bibiliya itwereka abantu benshi bagiye bumvira Imana bagakora ibyo ishaka twavuga nka Abraham sekuruza w’abizera Imana yamutegegetse guhaguruka itamubwiye aho ajya asiga ababyeyi be arayumvira, yamutegetse kandi gutamba umwana we w’ikinege Isaka ntiyazuyaza, Yosefu mwene Yakobo yumviye Imana, ba Daniel. n’abandi benshi na magingo aya turakibuka ubutwari bwabo.

Ubusanzwe ibyo Imana igambirira ku bantu bayo ni byiza gusa Kutayumvira bishobora kuyitera kwivuguruza ku migambi myiza yari agufitiye, ni nabyo byabaye ku Umwami Sawuli, ariko kuko igira umutima w’imbabazi kuyumvira nabyo bituma ishobora kwigarura aho kukurimbura ikakongerera igihe cyo kubaho nk'uko ab'i Nenewe bababariwe. Buri gihe Satani atwereka impamvu zihuje n'amarari yacu cyangwa amarangamutima yacu, bigatuma tugomera Imana gusa Abantu mu nzego zitandukanye z'ubuzima bose Imana ishaka ko bayumvira, bayubahishe maze bakore ibyo ishaka bitume izina ryayo ryubahwa nabose.

Ni somo ki twakura mu byo Sawuli yarokoye ?

Iyo usomye mu Kuva 17:8-15 Usanga Imana yari yarirahiye ko izarimbura Abameleki, Uyu wari umugambi ntakuka w’Imana, Sawuli yagombaga kumvira Imana adaciye hirya no Hino, n’ubwo yari umwami ariko Hejuru ye yagombaga kumenya ko hari Imana. Hari ibintu byinshi mu isi Imana yanga kadni iba ishaka ko turimbura. Nk'uko kandi Sawuli yari yategetswe kurimbura byose, ni nako inashaka ko turimbura imirimo y'umwijima muri twe, gusa ikibabaje ni uko benshi hari ibyo bifuza kurokora babona bagikunze.

Umuntu yifuza gusenga ariko akomeze asigarane ubujura umusambanyi, ntatinye no kubikorera mu nzu yitiriwe izina ry’Imana ! Undi akifuza kuba umuvugabitumwa, umushumba, umuririmbyi se ukomeye  ariko ubugome, ubwibone bikimurangwaho, abanda bakifuza ko Imana yabateza imbere nyamara ari abambuzi, barya imitungo y’imfubyi n’ibindi….dukwiye gukura kuri Sawuli isomo bityo tugatunga Imitima yumvira Imana.

Pawulo yahamije Umwami Yesu yandikira itorero ry’Abafiripi ati ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwo kuronka kristo  ndetse ngo abitekereza nk'ibitagira akamaro, Uyu munsi nawe watangiye inzira iyoboka Imana hari ibyo ugomba kuzibukira, Hari ibyo ugomba kurimbura Imana idashaka, Maramaza uhitemo Yesu akumare imyota y’irari ry’akanya gato aguhaze..

Yona nawe yagize ubwoba kandi birumvikana kuko aho yari atumwe hatari mu bwoko bwe kandi ntibumvikanaga yagombaga kugira ubwoba nk’umuntu, ariko iyo ari Imana iguhagurukije iraguherekeza kandi ikaguha imbaraga. Ibyo Yona yibwiraga ntibyari byo kuko Imana ari urukundo. Ni kenshi dusoma muri Bibiliya ngo Imana yicuza icyatumye ikora ikintu runaka .....Uyu munsi nawe ndakwifuriza gutunga umutima wumvira Imana bitume iticuza icyatumye ikugira uwo uri we.  Amin.

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Amen
  • 5 years ago
    "Imana irarakara yicuza icyatumye imwimika".what about kuba Imana izi ibyihishe nibizaza, His knowledge His wisdom about every thing that happens . Ni Gute mureduisa Imana Kuri Iyo level.kwicuza,kwivuguruza...izi Ni traits zabantu ntago ari traits z'Imana come on people. Izi nazo Ni proofs zuko Bible Harimo ibitekerezo byabantu kugiti cyabo. This is not divine at all.
  • Ruti5 years ago
    Nshuti mwanditsi, mbonye inyandiko wasohoye ariko numva hari icyo nifuza kugusangiza. Muragaragaza ko Imana yicuza! Ariko mu gitabo mushingiraho cya Bibliya havuga ko Imana iticuza nk'abana b'abantu! Ese Imana kumenyera iherezo mu itangira ishobora kwicuza? Ndasanga har'igihe dukoresha imvugo zisanzwe mu bantu tukazihuza n'Imana. Imana si Umuntu ngo yibeshye kandi si n'umwana w'umuntu ngo yicuze!!!
  • Claude Matingo5 years ago
    Hi Ruti The Bible says that God regretted, I have 2_Examples, something he had done in the past (Genesis 6:6–7; 1 Samuel 15:11). And in at least 15 places the Bible says he regretted, or that he might regret, something he was about to do in the future (Exodus 32:12–14; 2 Samuel 24:16; 1 Chronicles 21:15; Psalms 106:45; Jeremiah 4:28; 18:8; 26:3, 13, 19; 42:10; Joel 2:13–14; Amos 7:3, 6; Jonah 3:9–10; 4:2). I stumble over the idea of a sovereign God regretting something, as though he would do it a different way if given another chance.





Inyarwanda BACKGROUND