RFL
Kigali

Izigamire amazi n'amavuta bizagutunga mu gihe cyo kugotwa-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2018 21:03
3


Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari. (Nahumu 3:14).



Iyo ibicu byihindurije cyangwa se bikubye abahanga bamenya ko imvura igiye kugwa, Abanyabwenge b’abanyamacyenga bagatangira kwanura ibyakwangizwa nayo, abafite urugendo nabo icyo gihe bitwaza imitaka  kugirango batanyagirwa. Biragatsindwa ndetse bitera ikimwaro kunyagirwa kandi imvura yakubye ureba? Icyo gihe abakubonye baraguseka abanda bakakwita indangare.

Ijambo ry’Imana dusoma mu butumwa bwiza bwa Matayo 25:1-13, Yesu yaciye umugani w'abakobwa icumi bari bategereje umukwe, batanu bari abanyabwenge abandi ari abapfu, Abo yise abanyabwenye bibikiye amavuta, Umukwe aje babasha kumurika harabona baramusanganira, nyamara ab'abapfu ntibigeze bita Ku kwizigamira Amavuta azabafasha mugihe batungurwa n’umukwe, ibi byatumye mu gicuku ubwo umukwe yazaga bisanga amatabaza yabo yarumye cyera, mu gusoza uyu mugani Yesu ati " nuko namwe mube maso kuko mutazi umunsi n'isaha (Umukwe azazira).

Benedata Umukwe wavugwaga ni Yesu Christo, ijambo ry’Imana ritwereka ko ari hafi kugaruka ubwo azaba aje kujyana itorero rye, Nyamara uko turushaho kwegera icyo gihe, ni nako  turagenda tugera mu minsi igoye benshi, Kwegera Imana birimo kuba ingume (Biragorana), Kwiyiriza ubusa birimo Birakamuka muri benshi, Gusoma ijambo ry'Imana byo ni ikindi! ariko twibaze ngo kuki ibi birimo kutubaho ? ese koko uyu niwo mwanya wo kurangara dutera Imana umugongo ? Oya ahubwo Uko turushaho kwegera kugaruka kw'umwami wacu Yesu ni nako twari dukwiye kurushaho kwiboneza, Twezwa, Twirimbisha kuko Uwo dusanga ari Uwera. Nonese wowe uriteguye ? Ufite amavuta ahagije mu itabaza ryawe ?

Twasomye Ijambo ry’Imana mu ubuhanuzi bwa Nahumu 3:14, Uyu nahumu, yahanuye ubuhanuzi bukomeye mu mujyi wa Nenewe asa nk’uwuciraho iteka, kuko Abaturage ba Nenewe bari barumvise ubutumwa bwa Yona, ariko nyuma y’igihe gito bisubirira inyuma barongera bakora ibyaha maze abahanurira ibyago n’amakuba bihwanye n’igihano cy’ubugome bari bafite, ariko hepfo arababurira ati mwivomere amazi azaba ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari. Nanjye ndabibutsa nshuti zanjye, benedata dufatanyije urugendo rujya mu ijuru, Yesu kuza ko azaza kandi ntabwo ari cyera  azaza guhana inkozi z’ibibi no guhemba abamwemeye bakizera izina rye bakava mu bidatunganye bagakora ibyo gukiranuka.

Uyu munsi rero dufite amahirwe menshi kuko twumva ubu butumwa, ni igihe cyacu cyo gushaka ubushuti n’Imana tuve mu bitagira umumaro, ibihiga ubugingo bwacu ni byinshi gusubira inyuma birajya gusa n’iby’inenewe, Abari baramenye Imana basubiye mu businzi, mu busambanyi, barasenya ingo z’abandi, baraca inyuma abo bashakanye, Bariba abanda baragambanirana, abanda ntibakijya mu nsengero n’ibindi bibi…. amasoko menshi arimo arasibwa, andi nayo arimo aratobwa, ibi byose byerekana ko Hagiye kubaho igihe cy'umwuma (Kubura iby’iby’umwuka bitunga ubugingo);

Ni yo mpamvu rero ukwiye kwivomera Amazi azagutunga, Kandi ukomeze icyo wahawe ndetse wamenye hatagirira ukwambura ikamba ryawe, Si igihe cyo kubaka ku musenyi Ikomeze ku rutare arirwo Yesu, Kandi Wubakishe ibumba ritswitswe mu itanura aribyo Kwizera kutajegajega, kuko Bidashoboka ko utizera anezeza Imana, bityo n’aho ijambo ry’Imana ryaba ingume, ubuyobe bukiyongera wowe ntawuzabasha gusenya Kwizera kwawe.

Niba tubasha kugenzura iby’ikirere tukamenya ko imvura igiye kugwa kuki Satani yaduhuma amaso ngo twumve ko nta kibazo ? Ni gute umuntu akora ibyaha nk’unywa amazi akumva ari ibisanzwe ?ibi ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko Satani yamaze kwigarurira umutima, ariko igihe cyo gutabarwa ni iki ? Wikwemera ko ikibi kikunesha, ahubwo neshesha ikibi ikiza, shakana Imana umwete, birashoboka ko wasubiye inyuma Sanga Yesu arakubabarira, egera abakozi b’Imana bo kwizerwa bagufashe, akenshi kureka icyaha cyakubase biravuna ariko birashoboka, ntawakwishoboza muri iyi nzira ariko dushobozwa na Christo uduha imbaraga.

Mbifurije Kwivomera amazi ahagije ndetse no kugira amavuta yuzuye bizadufasha muri ibi bihe bigoye umugenzi.

Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alex5 years ago
    Amen gd bls u dear
  • Habibu5 years ago
    Amin.
  • Clarisse M2 years ago
    Amennn. Yesu aguhe umugisha mwenedata.. Imana y' Amahoro ikuzurize aho ukuye... Mana ongera utugarukeho imbabazi zawe zitugaragarehoo





Inyarwanda BACKGROUND