Umuryango wa Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine uri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro, Imana ikaba iherutse kubasetsa ikabaha umwana w’umukobwa bahiye bita Uhiriwe Mariya Benisse.
Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine batuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu hafi n’uruganda rwa Bralirwa. Kuva bashakanye, hari hashize imyaka 12 nta mwana barabyara. Tariki 8 Nzeri 2016 nibwo bibarutse imfura yabo, impundu zitaha mu muryango wabo no mu nshuti zabo.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwimana Aderite yadutangarije ko bahiranaga agahinda, kwiganyira bikiyongera ku magambo abantu babavugaga aho bamwe babashinjaga gukorana n’imyuka mibi bakavuga ko ariyo mpamvu batabona urubyaro. “Muri iyo myaka 12 habayemo kwiheba, kwiganyira, amagambo, ubu ni ibyishimo kuri njye, nigiriye icyizere cyo gukomeza gusenga no kwizera Imana.”
Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine ntibacitse intege bakomeje gusenga no kwizera Imana na cyane ko ari abakristo, bakaba basengera mu itorero ry’Anglikani. Kwibaruka kwabo ni ibyishimo bikomeye ndetse bibahaye icyizere cyo gukomeza gusenga Imana nk’uko Uwimana yabitangarije Inyarwanda.com
Amaforo yabo bakikiye imfura yabo nyuma y'imyaka 12 barabuze urubyaro
Barashima Imana ibasekeje nyuma y'imyaka 12 bashungerwa n'abahisi n'abagenzi
TANGA IGITECYEREZO