RFL
Kigali

Rubavu: Uwimana na Nyirandashimye barashima Imana ibasekeje nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2016 14:20
13


Umuryango wa Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine uri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro, Imana ikaba iherutse kubasetsa ikabaha umwana w’umukobwa bahiye bita Uhiriwe Mariya Benisse.



Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine batuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu hafi n’uruganda rwa Bralirwa. Kuva bashakanye, hari hashize imyaka 12 nta mwana barabyara. Tariki 8 Nzeri 2016 nibwo bibarutse imfura yabo, impundu zitaha mu muryango wabo no mu nshuti zabo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwimana Aderite yadutangarije ko bahiranaga agahinda, kwiganyira bikiyongera ku magambo abantu babavugaga aho bamwe babashinjaga gukorana n’imyuka mibi bakavuga ko ariyo mpamvu batabona urubyaro. “Muri iyo myaka 12 habayemo kwiheba, kwiganyira, amagambo, ubu ni ibyishimo kuri njye, nigiriye icyizere cyo gukomeza gusenga no kwizera Imana.”

Uwimana Aderite na Nyirandashimye Christine ntibacitse intege bakomeje gusenga no kwizera Imana na cyane ko ari abakristo, bakaba basengera mu itorero ry’Anglikani. Kwibaruka kwabo ni ibyishimo bikomeye ndetse bibahaye icyizere cyo gukomeza gusenga Imana nk’uko Uwimana yabitangarije Inyarwanda.com

Amaforo yabo bakikiye imfura yabo nyuma y'imyaka 12 barabuze urubyaro

Uwimana AderiteUwimana AderiteUwimana AderiteUwimana AderiteUwimana Aderite

Barashima Imana ibasekeje nyuma y'imyaka 12 bashungerwa n'abahisi n'abagenzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didi7 years ago
    Shimwa mana icyubahiro kibe icyawe ibihe byose....Amen
  • elise7 years ago
    lmana ishimweko ijyiteturura umuntu nimwonkwe kd nimuheke ubundi mukomeze gusenga.
  • Lambert7 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro kandi mbikuye ku mutima ndabashimira kuba mwarashoboye kumarana 12 ans muri mu kigeragezo nkicyo ariko mugashyira urukundo imbere mutitaye ku magambo y'abantu.Imana niyo itanga n'ukuri.
  • Imbabazi7 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro
  • Tessi7 years ago
    Iyo yavuze iranakora kandi niyo igutindije iragutegera .. nihabwe icyubahiro .
  • am7 years ago
    Imana ishimwe
  • 7 years ago
    Imana yacu nihabwe icyubahiro!
  • dudu7 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro
  • joyce muhoza7 years ago
    Shimwa Nyagasani. Uwiteka Imana yarebye ukwihangana n'ukwizera mufite irabazubiza. Mukomeze mwiringire Imana ntimuzayiveho izakomeza kubana na mwe ibihe byose. Twatanze impundu.
  • JOEL HABINEZA7 years ago
    IMANA YO MWIJURU ISHIMWE KANDI CYANEEE TUGUKURIYE INGOFERO MANA KUKO IBYO WAVUZE NO KUBIKORA URABIKORA KANDI UJYA URINDA IJAMBO RYAWE, NABANDI MANA UBIBUKE,
  • ramba7 years ago
    Imana Itangira igihe umubwiriza (Ecclesiastes) 3 1-9. Nibasubireyo
  • 7 years ago
    Imana Ishimwe cyane nyihaye icyubahiro kubw'uwo mwana Ibahaye.
  • keza7 years ago
    iratuzi izi namazina yacu ushimwe Data





Inyarwanda BACKGROUND