RFL
Kigali

Rubavu: Umuhanzi Ndahiro Julien yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2017 15:21
2


Umuhanzi Ndahiro Julien Chérubin ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Evangelical Restoration church i Rubavu yateguye gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba tariki 9/7/2017 kikazabera i Rubavu kuri UTB yahoze ari RTUC.



Chérubin Ndahiro Julien yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 100: 4 havuga ngo “Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza, mumushime, musingize izina rye.” Uyu muhanzi Ndahiro Julien  ateguye iki gitaramo nyuma y’iminsi itari micye yari amaze atumvikana mu muziki. Kuri ubu ariko avuga ko yamaze kugaruka ndetse akaba ateganya gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki. 

Ndahiro Julien

Julien Ndahiro Chérubin mu myiteguro y'igitaramo cye

UMVA HANO 'IKI NI CYO GIHE' YA NDAHIRO JULIEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joel kanyoro6 years ago
    turagushigikiye kandi IMANA Iri kumwe nawe natwe turi kumwe nawe bizaba bimeze neza kurushahooooo may God bless you to prepare this concert
  • Israel 6 years ago
    Courage papa





Inyarwanda BACKGROUND