RFL
Kigali

RUBAVU: Pastor Mugabe Roger na we yatangije itorero nyuma yo gusezera muri Zion Temple

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2017 18:33
0


Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi,ni umwe mu bapasiteri baherutse kwandikira Apotre Paul Gitwaza bamusezeraho nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakorana.



Kuri ubu amakuru ariho ni uko Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera muri Zion Temple ndetse akaba ari kwitegura gutangiza itorero kumugaragaro, gusa magingo aya abakristo bari inyuma ye batangiye guhura bagasenga, hakaba hasigaye gutangiza iri torero kumugaragaro. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Mugabe Roger yemeje ko amakuru yo gutangiza itorero ari ukuri, gusa atangaza ko itorero ritari ryatangizwa kumugaragaro, gusa ngo batangiye guhura bagasenga. Yunzemo ko igihe cyo kuritangiza kumugaragaro nikigera ari bwo azagira byinshi atangaza.

Mu gihe cyashize hatangajwe amakuru avuga ko Pastor Mugabe Roger yegujwe na Zion Temple y’i Kigali, gusa aya makuru ngo si yo kuko Pastor Roger yahamirije Inyarwanda.com ko ari we ubwe wifatiye umwanzuro wo gusezera muri Zion Temple ndetse akaba afite n'inzandiko zose. Ku bijyanye n'amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Pastor Roger yaba yasohokanye abakristo ba Zion Temple bakajyana gutangiza itorero, yanyomoje aya makuru avuga ko nta kintu na kimwe cya Zion Temple Gisenyi yajyanye kuko yabasigiye Salle n'abakristo ndetse n’amafaranga yose y'itorero yari kuri Konte ngo yarayabahaye.

Pastor Mugabe Roger avuga ku itorero yatangije yagize ati: “Twatangiye guhura no gusenga ariko ntabwo itorero riratangira kumugaragaro ariko twatangiye gusenga." Ku bijyanye n’izina ry’itorero yatangije ndetse n'igihe cyo kuritangiza kumugaragaro, Pastor Roger Mugabe yavuze ko bakirimo kubisengera no gushaka ibindi byose bisabwa. Yagize ati: “Turacyabisengera no kureba ibindi byose bisabwa kugira ngo turebe uko twatangiza uwo murimo”.

Image result for Pastor Roger Mugabe Zion inyarwanda

Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera muri Zion Temple ubu aritegura gutangiza itorero kumugaragaro

Pastor Mugabe Roger atangije itorero nyuma ya mugenzi we Pastor Mazimpaka Hortense wayoboraga Zion Temple Karongi ariko magingo aya akaba yaratangije itorero ryitwa ‘Believers worship Centre’ nkuko Inyarwanda.com duherutse kubibatangariza. Pastor Hortense yatangije iri itorero nyuma yo gusezera muri Zion Temple Karongi. Inkundura yo gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, yumvikanye nyuma y’aho Apotre Gitwaza yirukanye aba Bishops bari ibyegera bye ndetse akavuga ko nta torero na rimwe rya Zion Temple ku isi bemerewe kubwirizamo.

Mazimpaka Hortense

Pastor Mazimpaka Hortense yatangije itorero nyuma yo gusezera kuri Apotre Gitwaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND