RFL
Kigali

Rubavu: Maman Safi yamuritse album ya mbere y'amashusho yise 'Aratwibutse'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 13:21
0


Kuri uyu wa 24/12/2017 mu karere ka Rubavu kuri Zion Temple Rubavu ahazwi nka Mbugangari habereye igitaramo cy'umuhanzikazi Maman Safi wamurikaga album ye ya mbere y'amashusho yise 'Aratwibutse'.



Safi Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Maman Safi ni umuhanzikazi ubarizwa mu karere ka Musanze akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple Musanze. Muri iki gitaramo, Maman Safi yari kumwe na Serge Iyamuremye, Janvier Kayitana, Gisubizo Ministries y'i Rubavu ndetse hari n'abaririmbyi batatu bavuye muri True Promises y'i Kigali. Iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse abakitabiriye bakorwaho cyane n'umuziki wa Mama Safi wamurikaga album ye ya mbere. 

Mama Safi yishimiwe cyane ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze mu muziki w'umwimerere (Live music), abakunzi b'umuziki we bamugaragariza ko bamushyigikiye nuko bagura DVD z'indirimbo ze, bamwe batanga ibihumbi 200, abandi benshi batanga ibihumbi 50, abandi batanga ari munsi yayo bijyanye n'ubushobozi bwabo. Serge Iyamuremye na Janvier Kayitana nabo bahesheje umugisha abari muri iki gitaramo mu ndirimbo zabo zikunzwe n'abatari bacye.

REBA AMAFOTO

Mama Safi

Igitaramo cyaritabiriwe cyane kabone nubwo i Rubavu hari habereye imurikagurisha

Maman Safi

Maman Safi yacuranze umuziki w'umwimerere

Maman SafiMama Safi

Maman Safi kuri stage

Mama Safi

Justin Camarade (ibumoso) umugabo wa Maman Safi, Pastor Felix Gakunde (hagati) uyobora Zion Temple Rubavu na Aime (iburyo) akaba akora umurimo wo gusemura

Mama SafiSafiMama Safi

Bafashijwe cyane n'abariririmbyi; Uhereye ibumoso hari Pastor Felix, Mama Pasiteri Kayitesi, Justin Camarade na Maman Safi

Mama SafiMama Safi

Maman Safi hamwe n'abaririmbyi bamufashije mu gitaramo cye

Maman Safi

Janvier Kayitana hamwe na Gaudence wafashije Maman Safi muri iki gitaramo

Mama Safi

Mama Safi hamwe na Gaudence wafashije Maman Safi muri iki gitaramo

Mama Safi concert

Mama Safi

Bafashe ifoto y'urwibutso

REBA HANO 'ASHIMWE' YA MAMAN SAFI

REBA HANO MUNGU WANGU YA MAMAN SAFI NA JAMY BEAUTY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND