Kuri uyu wa 24/12/2017 mu karere ka Rubavu kuri Zion Temple Rubavu ahazwi nka Mbugangari habereye igitaramo cy'umuhanzikazi Maman Safi wamurikaga album ye ya mbere y'amashusho yise 'Aratwibutse'.
Safi Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Maman Safi ni umuhanzikazi ubarizwa mu karere ka Musanze akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple Musanze. Muri iki gitaramo, Maman Safi yari kumwe na Serge Iyamuremye, Janvier Kayitana, Gisubizo Ministries y'i Rubavu ndetse hari n'abaririmbyi batatu bavuye muri True Promises y'i Kigali. Iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse abakitabiriye bakorwaho cyane n'umuziki wa Mama Safi wamurikaga album ye ya mbere.
Mama Safi yishimiwe cyane ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze mu muziki w'umwimerere (Live music), abakunzi b'umuziki we bamugaragariza ko bamushyigikiye nuko bagura DVD z'indirimbo ze, bamwe batanga ibihumbi 200, abandi benshi batanga ibihumbi 50, abandi batanga ari munsi yayo bijyanye n'ubushobozi bwabo. Serge Iyamuremye na Janvier Kayitana nabo bahesheje umugisha abari muri iki gitaramo mu ndirimbo zabo zikunzwe n'abatari bacye.
REBA AMAFOTO
Igitaramo cyaritabiriwe cyane kabone nubwo i Rubavu hari habereye imurikagurisha
Maman Safi yacuranze umuziki w'umwimerere
Maman Safi kuri stage
Justin Camarade (ibumoso) umugabo wa Maman Safi, Pastor Felix Gakunde (hagati) uyobora Zion Temple Rubavu na Aime (iburyo) akaba akora umurimo wo gusemura
Bafashijwe cyane n'abariririmbyi; Uhereye ibumoso hari Pastor Felix, Mama Pasiteri Kayitesi, Justin Camarade na Maman Safi
Maman Safi hamwe n'abaririmbyi bamufashije mu gitaramo cye
Janvier Kayitana hamwe na Gaudence wafashije Maman Safi muri iki gitaramo
Mama Safi hamwe na Gaudence wafashije Maman Safi muri iki gitaramo
Bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO